Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Ihene
Ubuyobozi bwa EPR Paruwase Munanira, iherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagali, akagari ka Munanira, umudugudu wa Munanira, buramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka gutanga isoko rikurikira:
Isoko ryo kugemura ihene zo guha imiryango irimo abafatanyabikorwa bafashwa n’umushinga RW0558 EPR Munanira CDC uterwa inkunga na Compassion International.
Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kuza gufata ibitabo (DAO) bikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa ku biro by’umushinga kuva kuwa Kane tariki 29/05/2026 kugeza kuwa gatatu tariki ya 10/06/2026 mu masaha y’akazi, bitwaje Bordereau bishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw) kuri iri soko adasubizwa kuri konti 100005533826 yitwa RW0558 EPR MUNANIRA CDC ikinguye muri banki ya kigali. Amabahasha akubiyemo ibisabwa bikubiye mu gitabo cy’amabwiriza y’isoko azakirwa kandi afungurwe mu ruhame kuwa Kane tariki 11/06/2026 saa yine za mugitondo mu cyumba cy’inama aho umushinga ukorera. Buri wese yizanira ibyangombwa bye cyangwa akohereza umuhagarariye ku buryo buzwi (icyemezo cyiriho umukono wa noteri).
Bikorewe i Munanira kuwa 27/05/2026
Pasteur HABIMANA Jean Marie Vianney
Umushumba wa EPR Paruwase Munanira