Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Ibyo Kurya By’abana Ku Mushinga Rw0584 Epr Bihembe, Kubadodeshereza Impuzankano Y’ishuri, Impuzankano Y’umushinga Na Jogging Suits

EPR Paroisse Bihembe
Sector
Other
Rate this employer
Average: 4 (8 votes)

EglisePresbytérienne au Rwanda EPR 

 ZINGA PRESBYTERY

 PAROISSE BIHEMBE

 Project RW0584 Bihembe

Nyakaliro Kuwa 08/10/2026

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBYO KURYA BY’ABANA KU MUSHINGA RW0584 EPR BIHEMBE, KUBADODESHEREZA IMPUZANKANO Y’ISHURI, IMPUZANKANO Y’UMUSHINGA NA JOGGING SUITS

Ubuyobozi bw’Itorero rya EPR Paroisse BIHEMBE rifite icyicaro mu kagari ka MUBUMBWE, Umurenge wa NYAKALIRO, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0584 EPR BIHEMBE uterwa inkunga na Compassion International Rwanda Urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye gupiganira isoko ryo kugemura ibyo kurya by’abana kuwa gatandatu no kubadodeshereza impuzankano y’ishuri ku bafatanyabikorwa 245.

Uwifuza gupiganira iri soko agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe Umushumba wa EPR Paroisse ya BIHEMBE
  • Kuba afite icyangombwa cyubucuruzi kigaragaza ko akora iyo mirimo gitangwa na RDB hamwe n’Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA.
  • Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
  • Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 kandi kiriho umukono wa Noteri,
  • Photo Copy y’indangamuntu yuhagarariye company.
  • Kuba yemera kwishyurirwa kuri Konti ya bank yiyo company nyuma yo gukora isoko;
  • Kuba afite icyangombwa cy’imikorere myiza (Attestation de bonne fait) cyatanzwe naho yakoze igikorwa nkicyo
  • Imbonerahamwe igaragaza ibiciro byanditse mu mibare no munyuguti.

Abifuza gupiganira iryo soko basabwa kugera aho Umushinga ukorera bagafata ibitabo bikubiyemo amabwiriza (Dao) agenga isoko yahisemo gupiganira, guhere ku itariki ya 09/10/2026 kugeza ku itariki ya 26/10/2026 mu masaha y’akazi, bamaze kwishyura amafaranga ibihumbi Icumi y’urwanda (10,000 Rwf) adasubizwa kuri Konti 100017710499 PAROISSE EPR BIHEME iri muri Banki ya Kigali (BK)

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email y’umushinga rw584bihembe@gmail.com kugeza ku italiki ya 26/10/2026

I saa yine zuzuye (10h00) Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa tanu zuzuye (11h00).

Ku bindi bisobanuro wabariza kuri Telephone: 0785630004/0782065644

Bikorewe i Nyakaliro, kuwa 08/10/2026

Umuyobozi w’ Itorero EPR Paroisse BIHEMBE

Pastor JAMBO ASHIMWE Jean Baptiste 

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)