Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Ibiribwa K’umushinga RW0622 

Anglican Church of Rwanda Kibungo Diocese Rwamagana Parish
Rate this employer
Average: 3 (3 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA K’UMUSHINGA RW0622 

Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya Rwamagana rifite icyicaro mu Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura ibiribwa bitekerwa abana muri gahunda ya Saturday Program .

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku cyicaro cya EAR Paruwase ya Rwamagana aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 31/07/2026 kugeza ku itariki ya 14/08/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi umaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100000430581  ya  RW0622 EAR RWAMAGANA iri muri Banki ya Kigali (BK).

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: earrw622@gmail.com, kugeza ku itariki ya 14/08/2026 i saa tatu (9h00) zuzuye (nyuma y’iyi saha, nta yindi dosiye izakirwa). Dosiye zatanzwe zizafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa yine (13h00) zuzuye za nimugoroba ku cyicaro cy’Umushinga RW0622 EAR Rwamagana. 

Bikorewe i Rwamagana, kuwa 30/07/2026

Umuyobozi Wungirije wa Paruwase EAR Rwamagana ushinzwe ibikorwa byumushinga Rw0622

Rev. SIRIYAKE Eugene

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)