ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUDODA IMYENDA YISHURI YABANA BUMUSHINGA RW0806 EAR MUNYIGINYA
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kudodera abafatanyabikorwa imyenda yishuri bafashwa n’Umushinga RW0806.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku cyicaro cya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 12/08/2026 kugeza ku itariki ya 21/08/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi umaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100080368164 ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw806munyiginya@gmail.com, kugeza ku itariki ya 26/08/2026 i saa tatu (9h00) zuzuye (nyuma y’iyi saha, nta yindi dosiye izakirwa). Dosiye zatanzwe zizafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa yine (10h00) zuzuye za mugitondo ku cyicaro cy’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya.
Bikorewe i Gishali, kuwa 10/08/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyigin
Rev. RUTINYWA Deogratias