Skip to main content

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUKODESHA UBWIHERERO “TOILLETTES” BURI KU NYUBAKO (ADARWA BUILDING) NO KU RUBUGA RWA ADARWA COOPERATIVE

ADARWA COOPERATIVE
Rate this employer
Average: 3.6 (9 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUKODESHA UBWIHERERO “TOILLETTES” BURI KU NYUBAKO (ADARWA BUILDING) NO KU RUBUGA RWA ADARWA COOPERATIVE.

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gukodesha ubwiherero buri ku nyubako(ADARWA BUILDING) no ku rubuga rwa ADARWA COOPERATIVE.

 Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu binyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho ubwo bwiherero buri ni ku wa kabiri ku itariki ya 23/12/2025 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine zuzuye kugera saa tanu (10H00-11H00). 

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi. 

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro by’ubukode by’ubwiherero(Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gukodeshwa ndetse n’isuku yabwo (Technical proposal),bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 31/12/2025 saa yine (10h00).

Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa 10h10’ mu cyumba cy’inama cya ADARWA Cooperative. 

Bikorewe ku Gisozi, kuwa 16/12/2025.

UWIMANA Venantie

PEREZIDA WA ADARWA COOPERATIVE

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)