Skip to main content

Itangazo Ryo Guhamagarira Gutanga Dosiye: Irushanwa Ry’imishinga (Business Plan Competition) Ku Rubyiruko Ruri Mu Buhinzi

Africa Development Consultant Limited (ADC)

Africa Development Consultant Limited (ADC) is a consultancy firm registered by the Rwanda Development Board (RDB) and located at Kisementi, Remera Sector, Gasabo district, Kigali City, with a mission to offer Business Development Services that focus on the needs of enterprises. 

Rate this employer
Average: 4 (10 votes)

ITANGAZO RYO GUHAMAGARIRA GUTANGA DOSIYE: IRUSHANWA RY’IMISHINGA (BUSINESS PLAN COMPETITION) KU RUBYIRUKO RURI MU BUHINZI

Itariki yo gutangiriraho kohereza ubusabe: 14 Ugushyingo 2026

Intangiriro

Ese uri rwiyemezamirimo ukiri muto (ufite imyaka 18–35) wifuza guteza imbere ubuhinzi bukaba isoko y’udushya, iterambere rirambye no guhanga imirimo kubandi? Turagutumiye kwitabira Irushanwa ry’imishinga (Business Plan) mu buhinzi 2026, rigamije gutahura, gushyigikira no guteza imbere imishinga y’ubuhinzi ifite icyerekezo cyiza, igira uruhare mu kongera iboneka rihoraho ry’ibiribwa no guhanga imirimo.

Intego Rusange

“Kuzamura ubushobozi mu ihiganwa ry’imishinga y’ubuhinzi iyobowe n’urubyiruko binyuze mu gutanga serivisi zigamije guteza imbere ubucuruzi (BDS), ubujyanama (mentorship), no kubafasha kwitegura gushaka ishoramari binyuze mu irushanwa. Ibi bizafasha abitabiriye amarushanwa kuzamuka, gukurura abatanga imari no kwagura ibikorwa, bityo igahangira urubyiruko kuburyo burambye amahirwe yo kubona imirimo no mu gihe kizaza nyuma y’amarushanwa.”

Intego Zihariye

Mu gusoza icyiciro cy’irushanwa:

  • Gutoranya no guhitamo barwiyemezamirimo 200 hibanzwe ku kuzuza ibisabwa n’ubwiza bw’umushinga (business plan), kubaha ubufasha bubakwiye mu kunoza uburyo bw’imikorere y’ubucuruzi bwabo, ndetse no kubafasha kugera kumahirwe yo kubona imari yogushora mumishinga yabo binyuze mu kubahuza n’ibigo by’imari.
  • Guhitamo imishinga 50 ihiga iyindi, izitabira amahugurwa y’iminsi 3 agamije kubategura neza kujya mu cyiciro gikurikiraho (gusobanura imishinga imbere y’akanama nkemurampaka hagamijwe kureshya abatanga imari).
  • Gutanga ubufasha bukurikira itoranywa (amahugurwa, ubumenyi bwo gusobanura umushinga, gukurikirana no gufasha imishinga gukura binyuze mu irerero ry’imishinga, kuyisuzuma no kuyifasha kwaguka).

Ibisabwa

Abifuza gusaba bagomba:

  • Kuba ari urubyiruko (imyaka 18–35) rukora ubuhinzi (abakobwa n’abagore barashishikarizwa cyane kwitabira); kandi bariyandikishije muri YEFFA Project/AGRA.
  • Kuba bafite ubucuruzi bwanditswe muri RDB cyangwa RCA cyangwa ku rwego rw’Umurenge.
  • Kuba ibikorwa byabo by’ubuhinzi bimaze nibura umwaka 1 cyangwa ibihembwe 2 by’ihinga.
  • Kuba bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba (uturere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Kirehe).
  • Gutanga umushinga wanditse (business plan) ugaragaza udushya, ko ushoboka kandi ugira ingaruka zifatika cyane mu guhanga imirimo.
  • Irushanwa rigendereye abakora Ubucuruzi bushingiye ku bikorwa byunganira ubuhinzi n'ubworozi, harimo ariko bitagarukiye gusa kuri: gutunganya umusaruro w'ubuhinzi, gutunganya ibiribwa, ibikorwa by'ubucuruzi bwo gupfunyika no kubika ibicuruzwa, serivisi zo gutwara no kugeza umusaruro w'ubuhinzi, ibikorwa byo gukusanya umusaruro w'abahinzi, ubucuruzi bukoresha uburyo bwo gukonjesha, ibikorwa byo kwamamaza no gucuruza umusaruro w'ubuhinzi, ibikorwa by'ubuhinzi bishingiye ku ikoranabuhanga rya murandasi, ibisubizo by'ikoranabuhanga n'itumanaho bigenewe ubuhinzi, ubucuruzi bw'inyongeramusaruro z'ubuhinzi, kampani zikora cyangwa zicuruza imbuto z'indobanure, , abatanga serivisi z'ubuvuzi bw'amatungo, abakora ibiryo by'amatungo, serivisi zo gukoresha imashini mu buhinzi, abatanga serivisi zo kuhira, ubucuruzi bw'inzu z’ububiko no guhunika umusaruro, ibikorwa byo kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga, serivisi zo kugenzura no kwemeza ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi, ibikorwa byo gutunganya no kongera gukoresha ibisigazwa by'ibikomoka ku buhinzi, ibikorwa byo gukora ifumbire mvaruganda ikomoka ku binyabuzima ndetse na serivisi zo gukodesha ibikoresho n'imashini zikoreshwa mu buhinzi
  • Kuba biteguye kwitabira amahugurwa, ubujyanama no gusobanura imishinga yabo imbere y’inteko itanga amanota.

Icyitonderwa ku bihingwa nubworozi byemerewe

ADC, binyuze mu mushinga YEFFA, ishyigikira gusa ibikorwa bikurikira mu buhinzi n’ubworozi:

  1. Urusenda
  2. Avoka
  3. Ibigori
  4. Ibishyimbo
  5. Ibirayi
  6. Ubworozi bw’inkoko
  7. Imboga
  8. Soya

Bityo rero, abikorera mu bucuruzi bushingiye ku bikorwa byunganira ubuhinzi n'ubworozi (Off-farm Agribusiness) batanga ibicuruzwa cyagwa serivisi kuri kimwe cyangwa umunani mu byavuzwe haruguru nibo bonyine bemerewe kohereza ubusabe bwabo.

Urubyiruko rwatsindiye ibihembo mu marushanwa ya ADC yo gutegura no guhatana hifashishijwe imishinga y'ubucuruzi (Business Plan Competition) yabanje, ntirwemerewe gusaba.

UKO GUSABA BIKORWA

  1. Ohereza umushinga wawe wanditse (business plan) kuri email:info@adcrwanda.org.rw  utange kopi kuri adc.businessplancompetition2026@gmail.com  bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2026.
  2. Umushinga (Business plan) ugomba kuba ukubiyemo:
  • Incamake (Executive Summary)
  • Amakuru kuri Nyiri umushinga
  • Ibisobanuro by’ibicuruzwa cyangwa serivisi n’isoko riteganijwe
  • Udushya n’ikoranabuhanga
  • Imikoreshereze y’imari mu gihe cyashize (inyungu n’ihindagurika ry’igurisha, ibiciro n’amafaranga yakoreshejwe, uko amafaranga yinjira n’’uko asohoka (cash flow) ndetse n’ishuhso y’umutungo (balance sheet).
  • Iteganyamari ry’imyaka 3 iri imbere
  • Igishoro gisabwa n’ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa umushinga
  • Uko umushinga uzaramba kandi ukagira ingaruka nziza
  1. Abazatoranywa bazatumirwa mu mahugurwa yo kubakirwa ubushobozi n’ubujyanama bwimbitse iminsi 3.
  2. Abazakomeza bazasobanura imishinga yabo (business pitch) imbere y’akanama nkemurampaka mu birori bisoza irushanwa

Ibihembo n’inyungu biri muri iki gikorwa

  • Inyongeragishoro (catalytic equity fund) iri hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw ku batsinze ba mbere.
  • Gufashwa gukora kuburyo bunonosoye umushinga wawe (business plan) ku buntu no gushyirwa muri gahunda y’irerero ry’imishinga (business incubation).
  • Amahirwe yo guhura n’abashoramari, abayobozi mu buhinzi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
  • Kugaragara kw’ibikorwa byawe binyuze mu itangazamakuru n’imbuga z’abafatanyabikorwa.

Amatariki y’Ingenzi

  • Gutangiza ubusabe: 14 Ugushyingo 2026
  • Itariki ntarengwa yo kohereza dosiye: 30 Ugushyingo 2026
  • Amahugurwa n’ubujyanama: 14-16 Ukuboza 2026
  • Gusobanura imishinga (business pitch): 17-18 Ukuboza 2026
  • Ibirori bisoza n’ibihembo: 18 Ukuboza 2026

Ku bindi bisobanuro, hamagara: 0783519672 / 0788674574

Byashyizweho umukono na:


Rebecca Ruzibuka
Managing Director
Africa Development Consultant Ltd

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)