Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugurira Abana Inkweto  B’umushinga RW0803 EAR Nyabagendwa

PROJECT RW0803 EAR NYABAGENDWA
Rate this employer
Average: 2.7 (3 votes)

ANGLICAN CHURCH OF RWANDA (EAR D/K)

EAR NYABAGENDWA PARISH

PROJECT RW0803 EAR NYABAGENDWA

Email:rw0803nyabagendwa@gmail.com 

Email.niyimmaculee@gmail.com 

Tel: 0788689215/0784915682

DATE:04/10/2025

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURIRA ABANA INKWETO  B’UMUSHINGA RW0803 EAR NYABAGENDWA

Ubuyobozi bw’Itorero Anglicane ry’u RWANDA(EAR),Paruwase ya Nyabagendwa ,riherereye mu KagaLi ka Nyabagendwa, Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, Intara y’i Burasirazuba rifite abana 264, riterwa inkunga na Compassion
international binyuze mu mushinga RW0803 EAR Nyabagenwa ririfuza gutanga isoko,ryo kugurira abana
inkweto 
no kugemura Ibiribwa bihabwa abana igihe baje kumushinga.

IBYO TUZAKENERA NINGANO YABYO 

  •  KUGURIRA INKWETO ZO GUA ABANA B’UMUSHING

  • NO

    IBIKENEWE

    UMUBARE W’ABANA

    1

    Inkweto ku bana bari munsi y’imyaka 7

    27

    2

    Inkweto ku bana bari hejuru y’imyaka 7

    237

    IGITERANYO

    264

Abifuza gupiganira rimwe muri aya masoko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira kandi bw’umwumerere ,Fotocopy na scan document ntizemewe uzazizana ntizakirwa.

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EAR Paruwasi Nyabagendwa 
  2. Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro cya byose ku nkweto , naho ku isoko ry’ibiribwa utanga igiciro cya kimwe gusa kuko ingano y’ibikenewe ihindagurika buri kwezi(aha hatangwa Commande y’ibikenewe buri kwezi kugemura)
  3. Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  4. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
  5. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  6. Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akarangiza akazi neza bitarengeje umwaka abihawe
  7. Kugaragaza sample yibyo apiganira aha birareba kw’isoko ryo kugurira abana inkweto zo kurimbana.
  8. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  9. Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.aho Fotocopy y’indangamuntu iremewe yonyine gusa ibindi byagomwe n’umwimerere
  10. Kugaragaza Historique y’amezi abili aheruka iri mumazina yibyangombwa by’uwapiganiye isoko kandi igomba kuba iriho umukono na kasha ya Banki kandi ikaba iriho amafaranga ahagije kugirango ahite atangira isoko.

Icyitonderwa :

  1. Ibyangombwa by’ipiganwa bizoherezwa kuri emails rw0803nyabagendwa@gmail.com
     
    , na Ekayitare@rw.ci.org na niyimmaculee@gmail.com tarike  17/10/2025 kuva saa tatu n’igice(9h30’)
    kugeza (10h00) zuzuye uzohereza mbere cyangwa nyuma yayo masaha ntago document ze zizakirwa. amabahasha azafungurwa muruhame saa saba (13h00) zuzuye tarike 17/10/2025 arinaho hazatangazwa uwatsindiye isoko muruhame.
  2. Rwiyemezamirimo yohereza documents ze kuri izo emails zombi.Uwakohereza document ye kuri email imwe ntahe copy indi email dosiye yaba impfabusa.
  3. Izina rya dosiye ( Email subject ni gupiganira isoko ryo kugurira abana inkwto no kugemura ibiribwa ) Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero za telephone zikurikira 0788689215, 0784915682
  4. Kwishyura DAO ni 10,000 RWF kuri buri soko rimwe apiganira, yishyurwa kuri Compte No 100030277548ya RW0803 EAR NYABAGENDWA CDC  iri muri BK, iyo umaze kwishyura ushobora kubona DAO hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Email cyangwa ukaza kuyifata ku mushinga mu masaha y’akazi
  5. Ushobora kwitabira amasoko abili yose icyingezi nuko buri soko wishyura DAO Ingana ni 10,000rwf ubyo bivuye wakwishyura 20,000 rwf niba witabira amasoko abili.

Murakoze.

Bikorewe Nyabagendwa 04 /10 /2025

Umushumba wa EAR Paruwase Nyabagendwa

 Rev.Niyonteze Immaculee

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)