Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugurira Abafatanyabikorwa 15 Amatungo Magufi Ariyo Ingurube Zizahabwa Abagore Batwite Bo Muri Survival 

RW0860 EFCR Kigufi

Itorero EFCR Kigufi ni paruwasi y'Itorero rya Evangelical Free Church of Rwanda (EFCR), iherereye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mahama, ku bufatanye n'umuryango Compassion International.

Rate this employer
Average: 4.2 (5 votes)

EVANGELICAL FREE CHURCH OF RWANDA (EFCR)

PROJECT RW0860 KIGUFI

Email: rw860kigufiefcr@gmail.com

ITANGAZO RY’ISOKONº004/CI/RW860 2025-2026

ISOKO RYO KUGURIRA ABAFATANYABIKORWA 15 AMATUNGO MAGUFI ARIYO INGURUBE ZIZAHABWA
ABAGORE BATWITE BO MURI SURVIVAL 

Ubuyobozi bw’itorero Evangelical Free Church of Rwanda(EFCR) Paroisse ya Kigufi rifite icyicaro mu karere ka KIREHE, mu murenge wa MAHAMA, ku bufatanye na Compassion international binyuze mu mushinga RW0860 EFCR Kigufi rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo bose batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira 

ISOKO RYO KUGURA INGURUBE 15 ZO KORORA KU BAFATANYABIKORWA 15 BO MURI SURVIVAL PROGRAM ZIFITE IBIRO KUVA KURI 15 KUGEZA KURI 20KGS ZO MU BWOKO BW'IMVANGE ZA LANDRACE NA PIETRE 

Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira : 

  • Ibaruwa isaba isoko yifuje gupiganira yandikiwe umushumba wa Paruwasi EFCR Kigufi
  • Kuba afite company abarizwamo
  • Proforma igaragaza ibiciro
  • Kuba afite konti muri banki ifite ikoranabuhanga
  • Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  • Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP 
  • Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  • Fotokopi y’indangamuntu ya nyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.

Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail
y’umushinga rw860kigufiefcr@gmail.com

bakanatanga kopi kuri email CUwase@rw.ci.org 4/02 /2026 kugeza kuwa 18/02/2026 saa tatu za mu gitondo ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro ku cyicaro cy’uwo mushinga, uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa

N.B: Rwiyemezamirimo uzatsindira iri soko agomba kuzagemura ingurube zifite ubuziranenge, nukuvuga ngo zarapimwe amaraso ndetse zifite n’ibyangombwa bigaragaza ko zapimwe. Ikindi nuko zigomba kuba zifite iherena.

Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0738997076/0737710356

Bikorewe Mahama kuwa 4/02/2026.

Rev.NSHIMIYIMANA Emmanuel 

Umushumba wa EFCR KIGUFI

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)