PARUWASI YA KIREHE
UMUSHINGA RW 0762 LCR KIREHE
AKARERE KA KIREHE
UMURENGE WA KIREHE
AKAGARI KA KIREHE
TEL: 0783169356 / 0787871257
Email: rw762krh@gmail .
ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IHENE
Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abaluteri ry’u RWANDA paruwase ya Kirehe,riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba rifi umushinga RW0762 LCR Kirehe uterwa inkunga na Compassion international ririfuza gutanga isoko,ryo kugura no kugemura ihene 180 .
IBISABWA MURI IRI SOKO
|
1 |
IBIKENEWE |
IBIRANGA (Specification) |
INGANO |
|
IHENE |
1.Ihene z’inyagazi kandi z'amashashi 2. Zipima kuva kubiro 18 kuzamura
3.Zifite hagati y’amezi 12 na 15
4.Zambaye amaherena ku matwi kandi nta bundi busembwa zifite
5.Ihene zizacyirwa ziherecyejwe n’icyemezo cya RAB kigaragaza ko zafashwe amaraso
6. Izi hene kandi zizakirwa ari uko Veternaire w’Umurenge wa KIREHE cyagwa uwa karere yemeje ko zujuje ubuziranenge |
180 |
Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi LCR Kirehe
- Proforma igaragaza ibiciro
- Kuba afite campany abarizwamo
- Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga Kandi iri mumazina ya company.
- Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
kitarengeje amezi 3
- Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
- Ibyemezo 2 byaho yakoze akarangiza akazi neza
- Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
- Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko
rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
- Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu
cyemewe n’amategeko.
Icyitonderwa:
1.Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri emails rw762krh@gmail.com , na
eniyonzima@rw.ci.org kuva ku italiki 22/11/2025 kugeza kuwa 05 /12 /2025 saa tanu
z’amanywa ari nabwo hazafungurwa amabaruwa yabapiganiye isoko . abitabiriye
bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo uzatsindira isoko azabimenyeshwa nawe
kuri email ye by’agateganyo, nyuma y’inama igamije kureberahamwe uko procedure
yubahirijwe hagati ya comite ishinzwe gutanga isoko n’umuhuzabikorwa uhagarariye imishinga,
nibwo uwatsindiye isoko azamenyeshwa igihe yazakorera amasezerano.
2. Rwiyemezamirimo yohereza document ze kuri izo emails zombi. Uwakohereza document ye
kuri email imwe ntahe copy indi email dosiye yaba impfabusa.
3. Izina rya dosiye (Email subject ni GUPIGANIRA ISOKO RY’IHENE)
Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero zatanzwe haruguru.
Murakoze.
Bikorewe i Kirehe 22 /11/2025
Umuyobozi PARUWASE YA KIREHE mu itorero ry’Abaluteri ry’u Rwanda (LCR)
Ruramgirwa Emmanuel