ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE KIGINA rifite umushinga RW0630 EAR KIGINA, burifuza gutanga Isoko ryo kugura inkoko zo mubwoko bwa sasu inkoko kazi 542 namasake 271.
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa, ku biro by’umushinga RW0630 EAR KIGINA uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba,akarere ka KIREHE,umurenge wa KIGINA, Akagari ka RWANTERU, guhera tariki ya 14/10/2025 - 27/10/2025 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba (9h00-4h00), bamaze kwishyura amafaranga 10,000 frw, adasubizwa kuri konti № 100000643388 iri muri BK ifunguye mu mazina ya E.A.R. RW 630 KIGINA, utazishyura aya mafaranga ibyangombwa bye ntagaciro bizaba bifte mw’ipigana
Uwifuza gupiganira iryo soko yakohereza ibyangombwa kuri email by’umushinga mu masaha y’akazi guhera saa 9h00-4h00. ibyangombwa bisaba isoko ntibizarenza ku itariki 27/10/2025 saa (09h00), gufungura amabaruwa y’ibyangombwa bisaba isoko ni itariki ya 27/10/2025 i saa yine zamugitondo(10h’oo) ku biro by’umushinga RW0630 EAR KIGINA, Ibyangombwa byoherejwe nyuma yigihe cyavuzwe haruguru ntibishyirwa mu ipiganwa, abifuza gupiganira isoko bohereza ibyangombwa kuri email rwkigina630@gmail.com baga copy eniyonzima@rw.ci.org .
Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga mu ma saha y’akazi cyangwa akaduhamagara kuri telephone Nomero 0784338928/0788560056.
Bikorewe I Kigina, kuwa 14/09/2025.
Umuyobozi WA EAR PAROISSE KIGINA
REV, Arch GASANA Samuel