Itangazo ry’isoko ryo kugemura inkweto n’imyenda by’abana bafashwa n’umushinga
Itorero rya EPR Paroisse kamuhoza rikorera mu karere ka Nyarugenge, umurenge
Wa kimisagara, Akagari ka Kamuhoza, riramenyesha ba rwiyemezamirimo bujuje
Ibyangombwa kandi bafite uburambe mu gupiganira amasoko, ko iryo torero
Ryifuza gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzagemura inkweto na jojjing kubana 229 bafashwan’ umushinga Rw0549 Kamuhoza.
Ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga iryo soko biboneka mu biro by’umushinga Rw0549 wavuzwe haruguru kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti 100001517052 ya EPR Rw0549 Kamuhoza ifunguye muri banki ya kigali (bk).
Upiganira isoko asabwa ibi bikurikira :
- Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’itorero epr kamuhoza igaragaraho aderesi yuzuye y’upiganwa
- Umwirondoro w’upiganwa(izina rya company,koperative cyangwa se umuntu ku giti cye).
- Photocopy y’icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na rdb (certificate of domestic company registration).
- Photocopy y’indangamuntu
- Ibiciro by’impuzankano mu nyuguti no mu magambo
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa leta(attestation de non creance RRA).
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda ikigo cya rwanda social security board (RSSB)
- Recus y’ibihumbi icumi( 10,000 frw)yerekana ko yaguze igitabo cy’amabwiriza agenga isoko.
- Icyemezo ko akoresha ebm kandi akaba yemera kwishyurwa mu mazina y’ibyangombwa yatanze mu ipiganwa kandi agatanga na facture ya electronic billing machine (EBM)
- Numero ya konti ya banki iri ku mazina ari ku cyemezo cya RDB y’uwapiganwe cyangwa company yapiganwe.
- Ibitabo by’ipiganwa biboneka mu biro by’umushinga Rw0549 kamuhoza guhera taliki ya 11/05/2026 mu masaha y’akazi 09PM-05pm, hishyuwe amafaranga 10,000frw adasubizwa, aya mafaranga y’igitabo yishyurwa kuri konti ya EPR Rw0549 Kamuhoza ariyo 100001517052 ifunguye muri banki ya Kigali.
- Amabahasha afunze neza yanditseho inyuma << isoko ryo kugemura inkweto cg jojjing (cyangwa byose mugihe rwiyemezamirimo abifitiye ibyangombwa) by’abana bafashwan’umushinga Rw0549 EPRKamuhoza >> yandikiwe umushumba wa Paroisse kandi inyandiko zigomba kuba zandikishije imashini.
- Itariki ntarengwa yo gutanga ibyangombwa ni kuwa25/05/2026 saa munani z’amanywa mu biro by’umushinga Rw0549 epr kamuhoza ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa. Inzandiko zizazanwa nyuma y’isaha n’italiki yavuzwe haruguru ntabwo zizakirwa.
- Umubare w’inkweto n’imyenda murawusanga mu gitabo cy’ipiganwa kiboneka ku mushinga Rw0549 EPR Kamuhoza.
NB : Nta wemerewe gutanga dossier ye y’ipiganwa mbere y’itariki yavuzwe mu itangazo, inyandiko izakirwa mbere y’itariki yavuzwe izavanwa mu ipiganwa
Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga Rw0549 EPR Kamuhoza
Cyangwa agahamagara kuri telefone igendanwa ariyo
07888834920 cg 0788662527.
Bikorewe Kamuhoza kuwa 08/05/2026
Pastor MUKAMURENZI Beatha
Umuyobozi wa EPR Kamuhoza