Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kudoda Imyenda Y’ishuli  Y'abana B’umushinga Rw0813 EAR Byinza

RW0813 EAR BYINZA
Rate this employer
Average: 3 (3 votes)

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUDODA IMYENDA Y’ISHULI  Y'ABANA B’UMUSHINGA RW0813 EAR BYINZA

Ubuyobozi bw’Itorero Anglicane ry’u RWANDA(EAR),Paruwase ya Byinza ,riherereye mu Kagari ka Byinza , Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, Intara y’i Burasirazuba rifite abana 266, riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0813EAR Byinza ririfuza gutanga isoko ryo kudoda Imyenda y’ishuri y’abana.

IBYO TUZAKENERA NINGANO YABYO BIGIZWE NIBI:

NO IBIKENEWE UMUBARE W’ABANA
1 Imyenda y’ishuli kubana ba Primary 262
2 Imyenda y’ishuli ya Secondary 4


Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EAR Paruwasi Byinza 
  2. Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro cya byose ku myenda y’ishuli, naho ku isoko ry’ibiribwa utanga igiciro cy’ingango mwahawe hejuru kuko ingano y’ibikenewe ihindagurika buri kwezi(aha hatangwa Commande y’ibikenewe buri kwezi ku gemura)
  3. Kuba ari muri TVA
  4. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
  5. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  6. Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akarangiza akazi neza
  7. Kugaragaza sample yibyo apiganira aha birareba kw’isoko ryo kugemura ku myenda y’ishuli kubana biga kugigo bitandukanye
  8. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  9. Fotocopy y’indangamuntu ya nyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
  10. Kugaragaza Historique y’amezi atatu aheruka iri mumazina yibyangombwa by’uwapiganiye isoko kandi igomba kuba iriho umukono na kasha ya Banki cyangwa kwandikira urwandiko ruvuga ko atazaka avance ataragemura ibyo yatsindiye.
  11. Gutanga compte iri mumazina ahuye nari kubyangombwa yatanze
  12. Umuntu uzaza uhagarariye company runaka agomba kuzana icyangombwa kigaragaza ko yatumwe niyo company

Icyitonderwa :

  1. Ibyangombwa by’ipiganwa bizazanwa ku mushinga tarike 11/08/2026 amabahasha azafungurwa muruhame saa tatu nigice (9h30) Uzarenza saa tatu n’gice atarazana ibyangombwa bye ntabwo bizakirwa. hazatangazwa uwatsindiye isoko byagateganyo muruhame.
  2. Kwishyura DAO ni 10,000 RWF kuri buri soko apiganira, yishyurwa kuri Compte No4013200904957 ya RW0813EAR BYINZA  iri muri Equity bank , iyo umaze kwishyura ushobora kubona DAO hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Email cyangwa ukaza kuyifata ku mushinga mu masaha y’akazi

Murakoze.

Bikorewe Nyabagendwa 28 /07/2026

Umushumba wa EAR Paruwase Byinza

Rev.Conon. Mpfakwita Francois 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)