Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Gutanga Ibikoresho Byishuri Kubana Bafashwa N’umushinga Rw0648 EAR Mbyo.

Anglican Church Mbyo Parish
Rate this employer
Average: 3 (3 votes)

ITORERO ANGILIKANI MU RWANDA

ANGLICAN CHURCH OF RWANDA

KIGALI DIOCESE

 PARUWASE YA MBYO

 PROJECT RW648

Mbyo kuwa 31/07/2025.

ITANGAZO RY’ISOKO RYO GUTANGA IBIKORESHO BYISHURI KUBANA BAFASHWA N’UMUSHINGA RW0648 EAR MBYO.

Umushinga RW648 EAR Paruwase ya Mbyo ukorera mu karere ka BUGESERA umurenge wa Mayange akagali ka Mbyo uterwa inkunga na Compassion international mu Rwanda, unejejwe no kumenyesha abantu kugiti cyabo, company, cyangwa koperative babyifuza ko ushaka gutanga Amasoko atandukanye kubagenerwa bikorwa b’uwo mushinga :

-Isoko ryo gutanga ibikoresho by’ishuri amakaye,Isoko ry’ibikapu,isoko ry’inkweto kubana bumushinga bose kandi ibyo bikoresho byose bazabikoresha kwishuri.

Ababyifuza bagomba kuzabitwaje ibi bikurikira.

  • baruwa yandikiwe umushumba wa EAR Paruwase ya Mbyo isaba gupiganira amasoko.
  • Fotokopi y’icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB.
  • Fotokopi y’icyangombwa cya RRA kigaragaza ko ari mu batanga imisoro ya TVA.
  • Icyangombwa cyo kutabamo imisanzu ya RSSB kitarengeje amezi atatu.
  • Proforma y’ibiciro kubyo apiganiwe.
  • Kuba agaragaza ko atanga inyemezabuguzi ya EBM
  • Photocopy y’indangamuntu
  • Kuba agaragaza aho yabayarakoze uwo umurimo ningombwa.

Kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri konti NO 00040-00280484-90 ya EAR D/K PROJET RW648 MBYO, iri muri banki ya kigali (bk) yo kugura agatabo k’ipiganwa, kaboneka kubiro byumushinga muminsi yakazi kugeza isaha yipiganwa igeze.

ü Iyo umaze kwishyura wohereza bordero kuri Email :rw648projectdirector@gmail.com    
 hanyuma ugakora kopi kuri Email zikurikira :

JMukakimenyi@rw.ci.org 

revstepheng@gmail.com 

NB: ushaka gupiganira amasoko yose yishyura kuri buri soko DAO naho ushaka gupiganira isoko rimwe yishyura DAO imwe kandi akavuga isoko aguriye DAO akohereza bordero kuri email zavuzwe haruguru utabikoze afatwa nkutaguze DAO ikindi nuko Ibyo byangombwa bigomba kubabiriho umukono wa noteri, ikindi rwiyemeza mirimo wese uzabayaje mu ipiganwa asabwa gushyira dosiye yipiganwa kuri Email zavuzwe haruguru isaha yo gupiganwa igeze itanarengaho umunota numwe ,uzatsindira isoko agomba kubanza gutanga ingwate yisoko mbere yo gusinya amasezerano no gutangira isoko. ikindi akubahiriza amabwiriza yisoko hakurikijwe ibiri muri DAO y’isoko

Abujuje ibisabwa, Amabaruwa azafungurirwa mu ruhame tariki ya 14/08/2025 isaa 13h00 za manywa. Kubiro By’umushinga kubindi bisobanuro wakwandikira Email zavuzwe haruguru cyangwa ugamagara kuri nimero zikurikira 0788425304/0785629818.

Bikorewe Mbyo kuwa 31/07/2025.

Bishyizweho umukono n’umushumba wa EAR Paruwase ya MBYO

Rev. Canon,Archdeacon GAHIGI ETIENNE.

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)