Skip to main content

Itangazo Ry’ipiganwa Ry’isoko Ry’ibikoresho Byo Gukora Imigati

RW0723 EAR NYARUGENGE
Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

EAR/ DIOCESE SHYOGWE 

PAROISSE NYARUGENGE

RW0723 EAR NYARUGENGE 

ITANGAZO RY’IPIGANWA RY’ISOKO RY’IBIKORESHO BYO GUKORA IMIGATI

Ubuyobozi bw’Itorero Anglican ry’u Rwanda, EAR Diocese ya Shyogwe Paruwasi ya NYARUGENGE rifite umushinga RW0723 EAR NYARUGENGE uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, ukorera mu karere ka RUHANGO, umurenge wa Kinazi buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugemura Ibikoresho byo kwigishirizaho gukora imigati.

Abashaka gupiganira iryo soko  barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa ku biro by’umushinga  kuva ku itariki ya 13/11/2026 kugeza kuwa 26/11/2026 mu masaha y’akazi bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho amafaranga 10,000 adasubizwa kuri konte No: 100014266679  ya RW 0723 EAR NYARUGENGE S.CENTER iri muri Bank ya Kigali, ibyo bitabo bizaba biri kuri EAR Paruwasi Nyarugenge  ku biro by’umushinga cyangwa akagihabwa kuri Email nyuma yokohereza inyemezabwishyu kuri email y’umushinga rw0723earnyarugenge@gmail.com.

Amabahasha akubiyemo ibisabwa bikubiye mu gitabo azakirwa kandi afungurwe mu ruhame kuwa 26/11/2026 saa munani (14h00’) mu cyumba cy’inama aho umushinga ukorera.

Buri wese yizanira ibaruwa ikubiyemo ibisabwa cyangwa akohereza umuhagarariye mu buryo buzwi.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri numero za telefoni zikurikira (0783568243 Project Director /0788856038 (Pastor).

Bikorewe i Nyarugenge kuwa 13/11/2026

Arch. NDAHAYO Josias   

Umuyobozi  wa EAR Paruwasi Nyarugenge 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)