EAR/ DIOCESE SHYOGWE
PAROISSE GIKOMERO
RW0744 EAR GIKOMERO
ITANGAZO RY’IPIGANWA RY’IBIKORESHO BY’ISHURI.
Ubuyobozi bw’Itorero Anglican ry’u Rwanda, EAR Diocese ya Shyogwe, Paruwasi ya GIKOMERO rifite umushinga RW0744 EAR GIKOMERO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, ukorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyarusange buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri.
Abashaka gupiganira iryo soko barasabwa kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa ku biro by’umushinga kuva ku itariki ya 05/07/2026 kugeza ku wa 19/07/2026 mu masaha y’akazi bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho amafaranga 10,000 adasubizwa kuri konte no 100228009018 ya RW0744 GIKOMERO iri muri Bank ya Kigali, ibyo bitabo bizaba biri Kuri EAR Paruwasi Gikomero ku biro by’umushinga cyangwa ukagihabwa kuri email nyuma yokohereza inyemezabwishyu kuri email y’umushinga rw744gikomero@gmail.com .
Amabahasha akubiyemo ibisabwa bikubiye mu gitabo kirimo amabwiriza y’ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame ku wa 20/07/2026 saa tanu (11h00’) mu cyumba cy’inama aho umushinga ukorera.
Buri wese yizanira ibaruwa ikubiyemo ibisabwa cyangwa akohereza umuhagarariye mu buryo buzwi.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara Kuri nimero za telefoni zikurikira
Umuyobozi wa Paruwase :0782697997cyangwa Umuyobozi w’ umushinga : 0786885594
Bikorewe i Gikomero ku wa 05/07/2026
Rev. NIYODUSENGA Josué
Umushumba wa EAR Paruwasi Gikomero