Itangazo ry’akazi:
Itorero AWM/ZTCC Mwulire ririfuza gutanga akazi ku mukozi ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mushinga wa Rw0283 zion temple mwulire student center uterwa inkunga na compassion International Rwanda ku ntego yo gutunganya umugeni wa Kristo abohorwa mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu.
Ushaka gupiganira uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba yujuje imyaka 18 kandi atarengeje imyaka 40
- Kuba ari umukristo wavutse ubwakabiri
- Kuba akunda abana afite n’umutwaro wo gufasha abatishoboye
- Kuba azi kwandika no kuvuga neza ikinyarwanda n’icyongereza, kuba azi igifaransa byaba ari akarusho
- Kuba azi gukoresha neza mudasobwa by’umwihariko kuri porogaramu zitunganga amafoto n’amashusho kuba afite ubumenyi kuri AI byaba ari akarusho
Ibigomba kugaragara muri dossier isaba akazi:
- Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’itorero AWM/ZTCC MWULIRE, yanditswe mu cyongereza
- Impamyabumenyi cyangwa ikindi cyemezo cy’uko warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami akurikira: uburezi, ikoranabuhanga, ubumenyi kuri mu dasobwa, itumanaho, indimi, n’ibindi bifitanye isano
- Icyemezo cy’ubuhamya gitangwa n’umuyobozi w’itorero asengeramo
- Icyemezo cy’ubuhamya gitangwa n’umukoresha we wanyuma niba hari aho yakoze
- Foto kopi y’irangamuntu
Dossier isaba akazi izajya yoherezwa kuri email ikurikira: ziontempemwulire@gmail.com, nta dossier izakira idacishijwe kuri email, abujuje ibisabwa nibo bazemererwa gukora ikizamini cy’akazi urutonde rwabujuje ibisabwa ruzashyirwa kuri email yaburi wese, runamanikwe ku biro by’umushinga. Kubundi busobanuro mwabariza kuri numero zikurikira: +250788843566
Umushumba mukuru wa AWM/ZTCC
Pastor Jean Baptiste TUYIZERE.