Skip to main content

Itangazo Ry’akazi K’icungamari

CO-CPPAR

CO-CPPAR stands for Coopérative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles Au Rwanda.

Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

CO-CPPAR IN LIQUIDATION

Coopérative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles au Rwanda

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi ushinzwe iyegeranya n’igabanya ry’umutungo (Liquidator) wa Cooperative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles au Rwanda (CO-CPPAR), ikorera ku Isoko rya Mulindi mu muhanda ujya i Gasogi, arifuza gutanga akazi k’icungamari ku muntu wese ubifitiye ubushobozi.

IBYO AGOBA KUBA YUJUJE:

  1. Kuba ari Umunyarwanda akaba ari inyangamugayo
  2. Kuba afite impamyabushobozi ya Kaminuza (Bachelor’s Degree in Finance, Business Management or Accounting)
  3. Kuba azi gukoresha neza Ikinyarwanda n’Icyongereza (kumenya Igifaransa ni akarusho)
  4. Kuba azi gukoresha neza software ya SAAGE
  5. Kuba azi gukora declaration za RRA
  6. Kuba azi gukoresha EBM V2.0
  7. Kuba afite imyaka iri hagati ya 25 kugeza kuri 45
  8. Kuba afite uburambe mu kazi bw’imyaka itanu (5) cyangwa irenga

ABUJUJE IBISABWA BARASABWA GUTANGA:

  1. Ibaruwa isaba akazi
  2. Impamyabushobozi iriho umukono wa Notaire (Notified Degree)
  3. Fotokopi y’irangamuntu (ID Copy)
  4. Criminal Record (Police Clearance)
  5. CV

Amabaruwa azakirwa ku biro bya CO-CPPAR (Mulindi Market) kuva tariki ya 20 Ukwakira 2025 kugeza tariki ya 23 Ukwakira 2025, saa kumi z’umugoroba (16:00). Ikizamini kizaba tariki ya 28 Ukwakira 2025, saa yine za mu gitondo (10:00 AM).

Kubindi bisobanuro, wahamagara: 0788428455 / 0788301132

Bikorewe i Kigali, kuwa 6 Ukwakira 2025

Me BAGOMORA BIGIRUMWAMI Charley
Ushinzwe iyegeranya n’igabanya ry’umutungo w’agateganyo wa CO-CPPAR

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)