CO-CPPAR IN LIQUIDATION
Coopérative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles au Rwanda
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi ushinzwe iyegeranya n’igabanya ry’umutungo (Liquidator) wa Cooperative des Commerçants Professionnels des Produits Agricoles au Rwanda (CO-CPPAR), ikorera ku Isoko rya Mulindi mu muhanda ujya i Gasogi, arifuza gutanga akazi k’icungamari ku muntu wese ubifitiye ubushobozi.
IBYO AGOBA KUBA YUJUJE:
- Kuba ari Umunyarwanda akaba ari inyangamugayo
- Kuba afite impamyabushobozi ya Kaminuza (Bachelor’s Degree in Finance, Business Management or Accounting)
- Kuba azi gukoresha neza Ikinyarwanda n’Icyongereza (kumenya Igifaransa ni akarusho)
- Kuba azi gukoresha neza software ya SAAGE
- Kuba azi gukora declaration za RRA
- Kuba azi gukoresha EBM V2.0
- Kuba afite imyaka iri hagati ya 25 kugeza kuri 45
- Kuba afite uburambe mu kazi bw’imyaka itanu (5) cyangwa irenga
ABUJUJE IBISABWA BARASABWA GUTANGA:
- Ibaruwa isaba akazi
- Impamyabushobozi iriho umukono wa Notaire (Notified Degree)
- Fotokopi y’irangamuntu (ID Copy)
- Criminal Record (Police Clearance)
- CV
Amabaruwa azakirwa ku biro bya CO-CPPAR (Mulindi Market) kuva tariki ya 20 Ukwakira 2025 kugeza tariki ya 23 Ukwakira 2025, saa kumi z’umugoroba (16:00). Ikizamini kizaba tariki ya 28 Ukwakira 2025, saa yine za mu gitondo (10:00 AM).
Kubindi bisobanuro, wahamagara: 0788428455 / 0788301132
Bikorewe i Kigali, kuwa 6 Ukwakira 2025
Me BAGOMORA BIGIRUMWAMI Charley
Ushinzwe iyegeranya n’igabanya ry’umutungo w’agateganyo wa CO-CPPAR