ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA ZITAGIKORESHWA ZA RWANDAIR CATERING LTD
RWANDAIR CATERING LTD iramenyesha abantu bose ko ku wa Kane, tariki ya 10/12/2026, saa tanu za mu gitondo (11:00 AM), izagurisha mu cyamunara imodoka zitagikoreshwa, ku buryo bukurikira:
1. URUTONDE RW’IMODOKA ZIZAGURISHWA
| Lot |
|
Nimero ya Chassis |
|
|
|
||||
| 1. | HIGH-LOADER-LEYLAND | MB1A1KJC3DBWH7183 | 2014 | RAC 089 S | 79615 km | ||||
| 2. | HIGH-LOADER ASHOK LEYLAND | MB11KJC5DRXH7012 | 2014 | RAC 091 S | 81679 Km | ||||
| 3. | TOYOTA HIACE HIGH ROOF | JTFSS22P500139797 | 2014 | RAC 037Y | 492331 km |
2. AMABWIRIZA AGENGA CYAMUNARA
RwandAir Catering Ltd iramenyesha abazitabira cyamunara ko hazakurikizwa amabwiriza akurikira:
- Cyamunara izakorwa mu buryo bwo gupiganwa mu magambo (Oral Auction).
- Imisoro n'andi mafaranga asabwa mu guhererekanya uburenganzira ku kinyabiziga bizishyurwa n'uwatsindiye imodoka, hakurikijwe amategeko abigenga.
- RwandAir Catering Ltd ifite uburenganzira bwo kutemera igiciro cyatanzwe n'uwapiganwe mu gihe kiri munsi y'igiciro fatizo cyagenwe na sosiyete.
- Cyamunara izabera ku cyicaro cya RwandAir Catering Ltd, ahakurikira:
RwandAir Catering Ltd
KN5 Road, Kigali International Airport
Kigali, Rwanda.
3. GUSURA IMODOKA (SITE VISIT)
Abifuza kugura izi modoka bazemererwa kuzisura mbere ya cyamunara.
Gusura imodoka bizakorwa kuva ku wa 12/11/2026 kugeza ku wa 08/12/2026, guhera saa tatu za mu gitondo (09:00 AM) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (05:00 PM), aho imodoka ziherereye ku cyicaro cya RwandAir Catering Ltd.
4. INGWATE YO KWEMERERWA GUPIGANWA (CAUTION/DEPOSIT)
Kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira no gupiganira imodoka muri iyi cyamunara, agomba kubanza kwishyura ingwate ingana na 1,000,000 FRW (Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda) kuri konti ikurikira:
- Banki: Bank of Kigali (BK)
- Konti: 00097-06956367-12 FRW
- Nyir'ubwite: RWANDAIR CATERING LTD
Aya mafaranga azakoreshwa nk'igice cy'ubwishyu ku muntu uzaba yatsindiye imodoka. Abatatsinze cyamunara bazasubizwa ingwate bishyuye nyuma ya cyamunara.
Icyitonderwa: Uwatsindiye imodoka ariko ntayishyure mu gihe cy'iminsi itatu (3) y'akazi uhereye igihe cyamunara irangiriye, azatakaza ingwate yatanze, kandi ntazasubizwa ayo mafaranga.
5. ANDI MAKURU
Ku bindi bisobanuro cyangwa abifuza gusura imodoka mbere ya cyamunara, mwahamagara kuri nimero zikurikira:
- 0784346300
- 0788949732
- 0788301487
Bikorewe i Kigali, ku wa 05/11/2026.
SAM NKURANGA
GENERAL MANAGER
RWANDAIR CATERING LTD