Skip to main content

Itangazo Rya Cyamunara Y’imodoka

Youth for Christ (YFC) Rwanda

Youth for Christ/Rwanda is a missionary movement entrusted with a global vision and committed to a mission of youth evangelism, discipleship, social involvement and leadership development.

Rate this employer
Average: 3.6 (27 votes)

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA

Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda) iramenyesha abantu bose babyifuza ko ishaka guteza cyamunara imodoka ebyiri zayo zikurikira:

  1. Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite plaque RAB 454X
  2. Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite plaque RAD 633 D

Cyamunara izakorwa hakurikijwe amategeko agenga cyamunara mu Rwanda, cyane cyane ibiteganywa n’amategeko yerekeye imicungire n’igurishwa ry’umutungo binyuze muri cyamunara.

1.Uburyo bwo kubona no gusura imodoka

Abifuza gupiganwa bazemererwa gusura no kureba imodoka kuva kuwa 14/5/2026 kugeza kuwa 22/5/2026, ku cyicaro cya YFC/Rwanda giherereye i Kibagabaga, hagati ya saa mbili (08h00) na saa kumi (16h00).

2. Gutanga amabaruwa y’ipiganwa

Abifuza gupiganwa bazatanga amabaruwa afunze neza agaragaza:

  • Amazina y’upiganwa 
  • Nimero y’indangamuntu cyangwa registre de commerce ku bigo 
  • Nimero ya telefone 
  • Igiciro atanga kuri buri modoka 

Amabaruwa azashyikirizwa ku biro bya YFC/Rwanda bitarenze kuwa 27/5/2026 saa yine za mu gitondo (10h00).Gufungura amabaruwa bizakorwa uwo munsi saa mu nani (2h00) imbere y’abapiganwa babyifuza.

3. Caution (ingwate) isabwa:Buri mupiganwa asabwa kubanza gutanga amafaranga y’ingwate (caution) angana n’ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda (500,000 Rwf) kuri buri modoka apiganira 

Aya mafaranga azishyurwa kuri konti ya YFC/Rwanda iri muri I&M Bank, Konti No: 20029953001. Inyemezabwishyu ya banki igomba gushyirwa mu ibaruwa y’ipiganwa.

Icyitonderwa:

  • Uwatsindiye cyamunara ariko ntarangize kwishyura mu gihe cyateganyijwe azatakaza caution ye. 
  • Abatatsinze bazasubizwa caution yabo mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi nyuma yo gutangaza ibyavuye muri cyamunara. 

4. Kwishyura no gutwara imodoka

Uzatsindira cyamunara azishyura amafaranga yose mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi nyuma yo kumenyeshwa ko yatsinze.

Nyuma yo kwishyura yose, imodoka izahita imwegurirwa kandi ayitware mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi.

5. Andi mabwiriza

  • YFC/Rwanda ifite uburenganzira bwo kutemera igiciro ibona kidahagije. 
  • Imodoka zigurishwa uko ziri (“As it is”). 
  • Utsindiye cyamunara ni we uzishyura amafaranga yose ajyanye no guhererekanya uburenganzira bw’ikinyabiziga. 

Bikorewe i Kigali, kuwa 13 /05/2026


MUGARURA Jean Baptiste

National Director
Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)