ITANGAZO RYA CYAMUNARA
RwandAir iramenyesha ababyifuza bose ko yateguye cyamunara y’ibikoresho bikurikira;
Intebe zo mubiro, ameza yo mubiro, utubati two mubiro, amapine y’ imodoka ashaje, utugare twababana n’ubumuga , firigo, n’ibindi.
Abifuza gupiganwa muri iyo cyamunara barasabwa gusura urubuga rwa RwandAir: www.rwandair.com . bakamenya amabwiriza ajyanye na cyamunara.
Gusura ibyo bikoresho biteganyijwe kuva itariki ya 04/08/2025 kugeza 07/08/2025, mububiko bwa RwandAir buherereye Imasoro mu cyanya cyahariwe inganda ( Economic zone) hafi ya Carnegie Mellon University, kuva saa yine kugeza saa cyenda za manywa( 10am-03pm).
Cyamunara Iteganyijwe:
- Kuwa kane tariki 08/08/2025 guhera saa yine za mugitondo.
Icyitonderwa:
Kwinjira muri cyamunara ntakiguzi bisaba, buri wese apiganwa bitewe nicyo ahisemo, uzatanga igiciro kiruta icy’abandi niwe uzegukana ibikoresho byapiganiwe. Uguze asabwa kwishura 30% ako kanya, kuri konte iri muri bank ya Kigali numero:000400028427703 ya RwandAir Ltd cyangwa kuri mobile money 046408 , asigaye akayishura mugihe kitarenze umunsi umwe, atabyubahiriza, ibyo yatsindiye byegurirwa uwa mukurikiye mugiciro kanda ntasubizwa amafranga yatanze.
Uwishuye amafranga yose asabwa gutwara ibyo yatsindiye mugihe kitarenze iminsi ibiri, atabyubahiriza akishyura amafranga angana n’ibihumbi makumyabiri ( 20,000Rwf) buri munsi yo gucunga umutekano wabyo.
Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri Telephone zikurikira: 0783404313/0783973299/0788306071
Bikorewe Kigali, kuwa 23/07/2025
Yvonne Manzi Makolo
CEO RwandAir