Skip to main content

Itangazo Ry’ Isoko Ryo Kugurira Abana 269 Inkweto

Project RW0651 EAR Bukora
Rate this employer
Average: 3.2 (5 votes)

ITORERO ANGLICAN RY’ U RWANDA Bukora,kuwa 07/ 10/2025

PARUWASI YA BUKORA

UMUSHINGA RW0651 BUKORA

TELEFONE: 0789810402

ITANGAZO RY’ ISOKO

Ubuyobozi bw’itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) Paruwasi Bukora, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda , burifuza gutanga Isoko ryokugurira abana 269 Inkweto z’ ubwoko bwa Stan Smith orginal No 1 ku byiciro by’ imyaka bikuririkira : (4-6 = 33 , 7-9 = 108 , 10-12= 62 ,13-15=7, 16-18= 16, 19-22 = 43 ) . 

Ba Rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe ubuyobozi wa EAR Paruwasi Bukora iriho Facture Performa y’igiciro cya kimwe 

2.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’ikigo cy’ ubwiteganirize bw’abakozi RSSB 

3.Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB

4.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (R.R.A) .

5.Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nkiyo apiganira kandi akayikora neza . 

6.Kugira konti ya Banki iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.

7.Photo copie y’ indangamuntu cyangwa Passport y’ uhagarariye Company.

8.Kuba atanga facture ya EBM kandi afite Cachet , kuba yemera kuzishyurwa hakoreshejwe OP . 

I byangombwa bigomba kuba ari original /cyangwa biriho umukono wa Notaire .

 NB :1. Upiganira isoko anyuza ibyangombwa bye kuri emails zikurikira kandi iyo bitahanyujijwe hombi biba impfabusa : 1)rw651bukora@gmail.com 
2)Cuwase@compassion.com  .
Igihe cyo gufungura amabaruwa n’ italiki 15/10/2025 saa sita zuzuye (12h00 ) umushinga uherereye mu Kagali ka Bukora Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe . Uwakenera ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga RW0651 EAR Bukora cyangwa agahamagara telephone igendanwa 0788230995/0789810402 .


Bikorewe i Bukora 07/10/2025 

Umuyobozi wa E.A.R Paroisse BUKORA

Rev. NIYONSHUTI Benjamin 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)