ITORERO ANGLICAN RY’ U RWANDA Bukora 12/12/2025
PARUWASI YA BUKORA
UMUSHINGA RW0651 BUKORA
TELEFONE: 0789810402
ITANGAZO : ISOKO RY’ INGURUBE
Ubuyobozi bw’itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) Paruwasi Bukora, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga Isoko rikurikira : INGURUBE 100 z’ icyororo cyiza z’ ibiro hagati ya 15- 18 kg zo mu bwoko bwa ( Landrace or Pletrain ) . Izo ngurube zizaba zambaye Amaherena yabigenewe.
Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe ubuyobozi wa EAR Paruwasi Bukora iriho Facture Performa y’igiciro cya kimwe ndetse n’igiciro cya byose.
2.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ ubwiteganirize bw’abakozi (Rwanda Social Security Board: RSSB) .
3.Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB
4.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (R.R.A) .
5.Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nkiyo apiganira kandi akayikora neza guhera mu mwaka ushize nukuvuga 2024 kugeza 9/2025.
6.Kugira konti ya Banki iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.
7.Photo copie y’ indangamuntu cyangwa Passport y’ uhagarariye Company.
8.Kuba atanga facture ya EBM.
9 I byangombwa bigomba kuba ari original /cyangwa biriho umukono wa Notaire .
10 . Upiganwa agomba gutanga amafaranga adasubizwa 10 ,000 kuri compte y’ umushinga NO : 000680038651594 ya RW651 BUKORA EAR iri muri BK
yo kwishyura udutabo twa Dao .
11) Uza gufata Dao azayitwaje Bordero yishyuriyeho ayo amafaranga yavuzwe haruguru ,kandi bazisanga ku mushinga ukorera mu kagali ka Bukora mu murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe bizakorwa guhera italiki 12/12/2025 kugeza 24 /12/2025 .
NB . Upiganira isoko anyuza ibyangombwa bye byose kuri emails zikurikira :
1)rw651bukora@gmail.com 2) Cuwase@compassion.com
Kandi iyo bitahanyujijwe hombi bimubera impfabusa.
Umunsi wo gufungura amabaruwa k’umugaragaro ni italiki 7/01/2025 saa tanu n’igice za mugitondo (11h30) ku cyicaro cya EAR Paruwasi Bukora . Uwakenera ibindi bisobanuro yabariza kuri telephone igendanwa 0788230995/0789810402 .
Bikorewe i Bukora, kuwa 12/12/2025
Umuyobozi wa E.A.R Paroisse BUKORA
Rev. NIYONSHUTI Benjamin