CALL FOR APPLICATIONS • TECHNOLOGY TRAINING
ITANGAZO RIHAMAGARIRA URUBYIRUKO, ABIKORERA CYANGWA IBIGO BIFITE AHO BIHURIYE N’IKORANABUHANGA MU BUHINZI NO GUTUNGANYA IBIBUKOMOKAHO, GUSABA KWITABIRA AMAHUGURWA KU IKORANABUHANGA MU BUHINZI NDETSE NO GUTANGA AYO MAHUGURWA
- Uturere urubyiruko ruzitabira amahugurwa rugomba kuba ruturukamo: Huye, Rwamagana na Kayonza
- Uturere ibigo bizatanga amahugurwa bibarizwamo: aho ari ho hose (Uturere 30)
- Uturere ibigo byifuza guha akazi urubyiruko rwahuguwe biherereyemo: aho ari ho hose (Uturere 30)
- Itariki ntarengwa yo kohereza ubusabe: 29 Ugushyingo 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm)
Kilimo Trust Rwanda, ibinyujije mu mushinga wa Inclusive Agri-Services Delivery for Employment Creation (ISEC) uterwa inkunga na AGRA, Umushinga ufte intego yo gutanga no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi rifasha kongera umusaruro n’ubwiza bwa avoka na n’urusenda ndetse no kubyongerera agaciro, ari na ko hatezwa imbere amahirwe y’akazi ku rubyiruko, irahamagarira urubyiruko rwifuza kwitabira amahugurwa y’ibijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi, ko yarutegurije amahugurwa mu byiciro bitandukanye.
Abarebwa n’iri tangazo ni urubyiruko rwikorera n’urukora mu bigo by’abikorera mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, rubyifuza kandi rubifitiye ubushobozi, kugira ngo ruhange akazi gashya cyangwa rwongere umusaruro mu byo rukora naho rukorera.
Abandi barebwa n’iri tangazo ni ibigo, abikorera na kampani bakora ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, biyemeza guhugura urwo rubyiruko mu gihe gito (short courses).
1. IBYICIRO BY’AMAHUGURWA ATEGANYIJWE
Urubyiruko rwemerewe gusaba icyiciro kimwe (1) mu masomo y’igihe gito yigishirizwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, inganda, ibigo by’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi, kugira ngo ruhabwe ubumenyi bubagira m9abakozi b’abanyamwuga na ba rwiyemezamirimo muri ibi byiciro by’ikoranabuhanga bikurikira:
- Amahugurwa ku ikoranabuhanga mu bijyanye no kubaka greenhouses, kuzisana ndetse no kuzikoresha (greenhouse installation, maintenance and management).
- Amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo kongerera agaciro umusaruro w’avoka (avocado processing).
- Amahugurwa ku ikoranabuhanga mu bijyanye no kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa (pest and disease control).
2. IBISABWA KU BIYANDIKISHA
Ubyifuza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35.
- Kuba aboneka kandi yiyemeje kwitabira amahugurwa kugeza ku musozo.
- Kuba azi gusoma no kwandika, yararangije byibura amashuri abanza (atandatu) n’atatu ya mbere y’ayisumbuye (S3) no kuzamura, cyangwa yarize imyuga.
- Kuba yaratangiye cyangwa yiteguye gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
- Abagore n’abafite ubumuga (PWDs) barakangurirwa kwiyandikisha no kwitabira.
- Kuba agaragaza ko atuye muri kamwe mu turere twavuzwe: Huye, Rwamagana cyangwa Kayonza.
- Kuba afite ubwishingizi bwo kwivuza (mituweli cyangwa ubundi) butararangiza igihe.
- Kuba Atarigeze ahabwa andi mahugurwa y’ikoranabuhanga atangwa n’umushinga wa ISEC.
3. IBISABWA N’UKO WASABA UKURIKIJE ICYICIRO WISANGAMO
Hitamo icyiciro wisangamo, wuzuze amakuru asabwa:
3.1 URUBYIRUKO RWIFUZA KUJYA MU MAHUGURWA
Inyandiko zisabwa
- Fotokopi y’indangamuntu y’u Rwanda cyangwa y’impunzi.
- Amakuru ku mashuri yize (amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza cyangwa TVET).
- Icyemezo cy’uko atuye mu turere twavuzwe haruguru.
- Ibisobanuro bigufi ku gikorwa cy’ubuhinzi cyangwa ikoranabuhanga mu buhinzi asanzwe akora (niba gihari).
- Icyangombwa cy’ubwishingizi bw’ubuzima.
- Ibaruwa y’impamvu wifuza kwitabira amahugurwa (itarenze amagambo 150).
Uko wasaba
Ku rubyiruko rwikorera: KANDA HANO ( https://kilimotrust.rw/recruitment/opportunity/5 ), wuzuze amakuru asabwa, wohereze bitarenze tariki 29 Ugushyingo 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm).
3.2 IKIGO CYOHEREZA URUBYIRUKO MU MAHUGURWA
Ibisabwa ibigo by’abikorera byifuza kohereza urubyiruko
- Kuba gikora ibikorwa bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi nk’uko byavuzwe haruguru.
- Kuba cyaranditswe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda.
- Kuba cyiyemeje kuzaha akazi urubyiruko cyohereje, cyangwa kurutera inkunga iteza imbere umushinga warwo, rurangije amahugurwa.
- Kuba gifite aho gikorera hazwi.
Inyandiko zisabwa ku rubyiruko rwasabiwe amahugurwa
- Fotokopi y’indangamuntu y’u Rwanda cyangwa y’impunzi.
- Amakuru ku mashuri yize (amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza cyangwa TVET).
- Icyemezo cy’uko abo gisabira batuye mu turere twavuzwe haruguru.
- Ibisobanuro bigufi ku gikorwa cy’ikoranabuhanga mu buhinzi bakora cyangwa mwifuza ko bazakora.
Uko wasaba
Ku bikorera, imishinga cyangwa ibigo: KANDA HANO( https://kilimotrust.rw/supplier_application/B199SJGR )
, wuzuze amakuru asabwa, wohereze bitarenze tariki 29 Ugushyingo 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm).
3.3 IKIGO CYIFUZA GUTANGA AMAHUGURWA
Ibisabwa ibigo byifuza gutanga amahugurwa ku rubyiruko
- Kuba ari ikigo gisanzwe gishyira mu bikorwa ikoranabuhanga cyagaragaje ko kizahuguraho urubyiruko.
- Kuba cyaranditswe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda.
- Kuba kigaragaza ko gifite ibikoresho bihagije byakwifashishwa mu gihe cyo guhugura urubyiruko.
- Kuba kigaragaza mu buryo busobanutse uko amahugurwa y’igihe gito azatangwa.
- Kuba kiteguye gutanga amahugurwa muntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2026, muri gahunda y’igihe gito.
- Kuba kigira abakozi babifitiye ubushobozi bazafasha mu gutanga aya mahugurwa nk’uko byavuzwe haruguru.
- Kuba cyari gisanzwe gitanga amahugurwa ku ikoranabuhanga cyangwa imenyerezamwuga ni akarusho.
Uko wasaba
Ku bigo bitanga amahugurwa: KANDA HANO( https://kilimotrust.rw/supplier_application/C10U6H1T ),wuzuze amakuru asabwa, wohereze bitarenze tariki 29 Ugushyingo 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm).
4. IKITONDERWA
- Urubyiruko rw’igitsina gore, abafite ubumuga, abashyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi n’abafite imishinga cyangwa ibikorwa birengera ibidukikije barashishikarizwa cyane gukoresha aya mahirwe.
- Abikorera, ibigo bya Leta n’iby’abikorera, n’imishinga bifuza kohereza urubyiruko barabyemerewe.
- Abujuje ibisabwa kandi batoranyijwe ni bo bonyine bazamenyeshwa.
- Ikiguzi cy’amahugurwa kizishyurwa n’umushinga.
- Uyu mushinga uzita by’umwihariko ku rubyiruko rufite ubushake bwo guhanga no gutanga akazi binyuze mu bikorwa bifitanye isano n’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ukeneye ibindi bisobanuro, hamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00am) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00pm), kuva ku wa mbere (Monday) kugeza ku wa gatanu (Friday).