ITANGAZO RIHAMAGARIRA IPIGANWA RY’ISOKO
Life Wounds Healing Association (LIWOHA) irahamagarira amahoteri na za resitora zibyifuza kandi zibifitiye ubushobozi ziherereye mu karere ka Huye na Nyamagabe ko icyoa kigo cyifuza gutanga isoko ryo kugemura ibyo kurya no kunywa (Outside catering) mu mahugurwa azabera mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mugombwa no mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka. Ayo mahugurwa azaba hagati y’u kwezi kwa karindwi n’ukwa cyenda 2025 kandi abazayitabira bazajya bahugurwa bataha iwabo.
Imbonerahamwe y’ibizakenerwa.
# |
Ibizakenewe (ITEMS) |
Ibisobanuro (Description) |
Unit |
Qty |
Unit cost |
Total cost with taxes |
1 |
Ifunguro rya saa sita (Lunch with soft drink) |
Isahane y’ibiryo hariho inyama na fanta cyangwa amazi. |
Person |
1 |
RWF - |
RWF - |
2 |
Icyayi (Tea break) |
Ubwoko bunyuranye bw’icyayi , amata cg ikawa (Various Categories of tea , milk, coffee) |
Person |
1 |
RWF - |
RWF - |
3 |
Amazi (Mineral water) |
500 ml |
Bottle |
1 |
RWF - |
RWF - |
Ibyangomba bisabwa
- Ibaruwa isaba isoko;
- Icyemezo ko yibaruje muri RDB
- Icyemezo ko ntamwenda afitiye RRA
- Icyemezo ko ntamwenda afitiye RSSB
- Icyemezo cy’uko ukoresha facture ya EBM
- Ibyemezo bitatu byo gusoza neza services yahaye abandi (attestation de bonne fin)
Amabahasha afunze yanditseho Gupiganirwa isoko ryo kugaburira abantu mu mahugurwa> arimo inyandiko isaba isoko, ibiciro n’ibyangombwa byavuzwe haruguru bizatangwa kukigo cya LIWOHA giherereye munsi y’isoko rya Kimironko ku muhanda wa KG192 st18 Kigali/Rwanda bitarenze tariki ya 05 .07.2025 saa kumi (16h00).
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 07/07/2025, guhera Saa tanu zuzuye (11H00am) mu cyumba cy’ inama cya LIWOHA.
Kubindi bisobanuro mwahamagara tel 0788597071.
Bikorewe Kigali kuwa 23.6.2025
Prof Simon Gasibirege
Perezida wa LIWOHA.