Eglise de pentecote du Rwanda
ADEPR
REGION DE NGOMA
PAROISSE BUTAMA
RW0503 ADEPR Butama
Tel : 0788567012
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Butama yo mu Rurembo rwa Ngoma ikoreramo Umushinga RW0503 ADEPR Butama rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira ry'isoko rikurikira:
2. Kugemura ibikapu by’ ishuri
Uwifuza gupiganira rimwe muri ayo masoko cyangwa yose yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0503 ADEPR Butama uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10.000) kuri buri soko adasubizwa kuri konti N° 100034506064y’Ururembo rwaNGOMA iri muri BANKI YAKIGALI yitwa ADEPR NGOMA REGION.
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0503 ADEPR Butama akoresheje
e-mail:rw503butama@gmail.com akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 07/08/2025 saa munani(14h00’) z’ amanywa ku biro by’umushinga RW0503 ADEPR Butama. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No:0788567012 cg 0786511794
Bikorewe i Butama, ku wa 30 /07/2025
Amazina : Pastor MUHIGIRA Faustin
Umushumba wa Paruwase ya Butama