ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA Musanzu, kuwa 27/10/2026
DIYOSEZE YA SHYIRA
UBUCIDIKONI BWA GITARE
PARUWASE YA MUSANZU
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO
Itorero Angilikani Paruwase ya Musanzu, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0797 EAR MUSANZU, riherereye m’Umudugudu wa Gasenyi,Akagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga , Akarere ka Burera . Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura amatungo magufi(Ihene) mirongo itatu (30).
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0797 EAR Musanzu kuva ku itariki ya 28/10/2026, kugeza tariki ya 09/11/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kugura igitabo ashyirwa kuri konti y’Umushinga RW0797 ifite No 100026241288 yitwa RW 0797 EAR MUSANZU iri muri Banki ya Kigali (BK). Amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame taliki ya 10/11/2026 Saa tatu (09h00) za mugitondo ku biro by’umushinga RW0797 EAR MUSANZU.
-Abakeneye ibindi bisobanuro baza k’umushinga mu masaha y’akazi cyangwa bagahamagara kuri 0783199264/0784706512.
Bikorewe i Musanzu , ku wa 27/10/2026
Rev.SEMUHIRE Jean Damascene
Pasitori wa EAR Paruwase MUSANZU