Eglise de Pentecote du Rwanda
ADEPR
URUREMBO RWA GICUMBI
PARUWASI MESHERO
UMUSHINGA RW0513 ADEPR RUVUNE
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwasi yaryo ya Meshero yo mu Rurembo rwa Gicumbi ikoreramo umushinga RW0513 ADEPRRUVUNE rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira amasoko yo :
- Kugemura inkweto z’abana
Abifuza gupiganira iryo soko baza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku biro by’umushinga RW0513 ADEPRRUVUNE uri muri Paruwasi ya Meshero bitwaje inyemezabwishyu (Bordereau) igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa kuri konti N°100034273183 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa ADEPR REGION GICUMBI DEVELOPMENT. Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0513 ADEPRRUVUNE akoresheje
email : rw0513ruvune@gmail.com agaha copy Senior PF Placide Mwiseneza kuri email :PMwiseneza@rw,ci.org
akohereza ubusabe bwe n’inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa maze akabona kohererezwa icyo gitabo. Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 16/09/2025 saa yine za mugitondo (10h00) ku biro by’umushinga RW0513 ADEPRRUVUNE . Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa .
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No:
0788412240(Umushumba wa Paruwasi ADEPR MESHERO)
0788412487(Umuyobozi w’umushinga RW0513 ADEPR RUVUNE)
Bikorewe, i Meshero, kuwa 09/09/2025
Umushumba wa Paruwasi ADEPR Meshero
Rev. Pastor MBANZABIGWI Théoneste