ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO
Itorero EMLR Paruwasi ya REMERA-MBOGO ikoreramo Umushinga RW0160 EMLR MBOGO uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda, Ukorera muri Paruwase ya REMERA-MBOGO, Akarere ka RULINDO, Umurenge wa CYINZUZI, Akagari ka MIGENDEZO rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo n’amakoperative babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko rikurikira:
- Kugemura ihene 40 z’amashashi, zifite hagati y’ibiro 25-30 kgs.
Uwifuza gupiganira iryo soko ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kubiro by’Umushinga RW0160 EMLR-Mbogo muri Paruwasi ya Remera-Mbogo kuva 04-12/06/2026 amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 Frw) kuri iryo soko adasubizwa , agashyirwa kuri konti N° 100003062028 ya paruwase ya Remera-Mbogo iri muri BANKI YA KIGALI (BK) yitwa EMLR PAR.REMERA MBOGO, Dossiers zisaba isoko zinyuzwa kuri E-mail :sematungorugira@gmail.com tariki ya 15/06/2026 guhera saa moya(7h00) kugeza saa kumi nimwe za nimugoroba (17h00) nyuma yiyo saha nta E-mail izakirwa, Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kuwa 16/06/2026 saa saba (13h00) kugeza saa saba n’igice (13h30), afungurirwe mu ruhame saa munani (14:00) ku biro by’umushinga muri Paruwasi Remera-Mbogo, Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa,Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone:0788556056
Bikorewe I Remera kuwa 03/06/2026
Rev KARAKE Jean Pierre
Umushumba wa EMLR, Paruwase Remera-Mbogo