ITORERO ANGLIKANI RY’U RWANDA Musanzu, kuwa 18/08/2026
DIYOSEZE YA SHYIRA
UBUCIDIKONI BWA GITARE
PARUWASE MUSANZU
ITANGAZO
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO
Itorero Angrican paruwasi ya Musanzu, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0797EAR MUSANZU, riherereye mu Mudugudu wa gasenyi,Akagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga , Akarere ka Burera . Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura amatungo magufi(Intama).
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa(DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0797 EAR Musanzu kuva ku itariki ya 20/08/2026, kugeza tariki ya 07/09/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kuguraigitabo ashyirwa kuri konti y’Umushinga RW0797 ifite No 100026241288 yitwa RW 0797 EAR MUSANZU iri muri Banki ya Kigali(BK). Amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame taliki ya 07/09/2026 Saa tatu (09h00) za mugitondo ku biro by’umushinga RW0797 EAR MUSANZU.
-Abakeneye ibindi bisobanuro baza k’umushinga mu masaha y’akazi cyangwa bagahamagara kuri 0784706512/0788546244.
Bikorewe i Musanzu , ku wa 18/08/2026
Rév.MPARIRWA Michel
Pasiteri wa Paruwase EAR MUSANZU