ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u Rwanda (EAR) Paruwasi Gatore, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga isoko rikurikira:
a.Ibikoresho by’ishuri bitandukanye n’ibyo isuku
Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore ikubiyemo igipiganirwa Facture Proforma y’ubwoko bw’igipiganirwa, igiciro cya kimwe, ndetse n’ igiciro cya byose.
2.Icyemezo cy’uko nta mwenda afitiye ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganirize bw’ abakozi mu Rwanda (Rwanda Social Security Board: RSSB),
3.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda w’ikigo cy’ igihugu gishyinzwe imisoro n’ amahoro (R.R.A)
4.Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB,
5.Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nisa nk’iyo apiganira akayikora neza bitarengeje amezi atatu uhereye igihe babimuhereye.
6.Kuba afite konti ya Bank iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’ upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.
7.Photo copie y’ indangamuntu cg Passport y’ uhagarariye Company.
8.Kuba atanga facture ya EBM.
9.Kuba afite konti iri mu mazina ya Company yahawe na RDB.
10.Agomba kuba afite inyemezabwishyu yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 frw) adasubizwa y’ agatabo ka DAO gakubiyeho ibijyanye n’ ipiganwa ry’ amasoko) adasubizwa yishyurwa kuri konti no100007261041 ya EAR GatoreRW631 iri muri Bank ya Kigali ishami rya Kirehe; ikindi utwo dutabo mudusanga ku biro by’ umushinga RW0631 Gatore mu minsi y’akazi kikabona umaze kwerekana inyemezabwishyu wishyuriyeho ayo mafaranga.
Gufungura amabaruwa k’umugaragaro bizakorwa muburyo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe email ikurikira: rw631eargatore@gmail.com ugatanga kopi kuri email ya: eniyonzima@rw.ci.org. Umunsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ni kuwa gatatu tariki ya 15/07/2025 saa yine n’ igice za mugitondo (10h30) kubiro by’umushinga bikazakorwa hakoreshejwe porojegiteri; nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yakirwa..
Icyitonderwa: *Mugihe cyo gufungura amabaruwa bibaye byiza abasabye gupigana bakagombye kuba bahari bakurikirana ibibera muruhame.
*Umuntu uzadepoza kuri email y’umushinga ntatange kopi kuri email yavuzwe yindi ntabwo ubusabe bwe buzahabwa agaciro. Ikindi uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone igendanwa 0788552884.
Bikorewe i Gatore, kuwa 02/07/2026
Umuyobozi wa EAR Paruwasi Gatore Rev. Can. Arch. GASANA Samuel