EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA-EPR
PRESBYTERY YA KIGALI
PAROISSE NYAMIRAMA
PROJET RW0579
ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA ISOKO RY’IBIKORESHO BY’ISHURI.
Ubuyobozi bw’itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR),Paroisse Nyamirama rikorera mu Murenge wa Shyara rifite umushinga RW0579 uterwa inkunga na compassion international, buramenyesha abantu bose bifuza gupiganira iryo soko ry’ibikoresho by’ishuri babifitiye ubushobozi
Abifuza gupiganirwa iryo soko bagomba kuba bujuje ibibikurikira:
- Ibaruwa yandikiwe umushumba wa EPR Paruwase Nyamirama isaba gupiganira isoko
- Fotokopi y’icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB
- Icyangombwa cyo kutabamo imisoro kitarengeje amezi 3
- Proforma igaragaza ibiciro yatanze kuri buri bwoko hakubiyemo imisoro iteganywa na leta
- Kuba agaragaza ko atanga inyemezabuguzi ya EBM
- Photocopy y’indangamuntu
- Kuba afite TIN number ya RRA
- Kuba afite compte muri BK cyangwa indi banki ikoresha ikoranabuhanga
- Icyemezo cy’ahantu nibura hatatu yaba yaragemuye ibyo yifuza gupiganira.
- Kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000rwf) adasubizwa kuri compte y’umushinga RW0579 EPR NYAMIRAMA STUDENTS iri muri BK ifite no 100026056572 .
yo kugura agatabo k’ipiganwa(DAO)
Iyo umaze kwishyura wohereza inyemezabwishyu kuri Email :
hanyuma ugakora kopi kuri Email zikurikira :
ICYITONDERWA :Abujuje ibisabwa, basabwe kubinyuza kuri email zatanzwe haruguru,ariko bakabikora kumunsi wipiganwa bitarenze isaha yogufungura amabaruwa hanyuma bakazazana kopi zifunze neza mu mabahasha bakabigeza ku biro by’umushinga kumunsi w’ipiganwa. Amabaruwa azafungurirwa mu ruhame tariki ya 13/08/2025 i saa 14h00. Ku bindi bisobanuro wandikira Email zatanzwe muri iri tangazo zigaraga haruguru aho zanditse.
Bikorewe Inyamirama ku wa 30/07/2025
Bishyizweho umukono n’umuyobozi wa EPR Paruwase Nyamirama
Pastor HAVUGIMANA Evariste