ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRA ISOKO N° 0003 /FY26/BYUMBA
Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Byumba yo mu Rurembo rwa Gicumbi ikoreramo Umushinga RW0342 Byumba, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko rikurikira:
Isoko N° 0003/FY26/Byumba ryo kugemura ibiryamirwa ,inkweto n’ibikoresho by’isuku bihabwa abanyeshuri biga baba mu bigo
Uwifuza gupiganira iri soko ,yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0342 Byumba uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabuwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10.000) adasubizwa kuri konti N° 100034273183 y’Ururembo rwa Gicumbi iri muri BK yitwa ADEPR Region Gicumbi Developement. Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw’Umushinga RW0342 Byumba akoresheje e-mail: rw342adepr1@gmail.com , akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu (bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, agaha kopi PF kuri email ye y ‘akazi PMwiseneza@rw.ci.org maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 03/08/2025 saa munani ku Biro by’Umushinga RW0342 Byumba. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No: 0788319304/0785789935
Bikorewe i Gicumbi , ku wa 25/07/2025
Rév.Pasteur HABYALIMANA Vedaste
Umushumba wa Paruwase ya ADEPR Byumba