EAR DIOCESE YA BYUMBA
PARUWASI KAGEYO
UMUSHINGA RW0823 EAR KAGEYO
Email:earprojetrw823kageyo@gmail.com
TEL: 0788529851/0722429904
ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRA ISOKO
Itorero EAR DIYOSEZE YA BYUMBA, Paroisse ya Kageyo mu mushinga riterwamo inkunga na Compassion International Rwanda, RW0823 EAR Kageyo rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ariryo:
Gutanga inkweto 260 za Caguwa ku bana b’umushinga RW0823 EAR Kageyo
Abifuza gupiganira iryo soko baza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku biro by’umushinga RW0823 EAR Kageyo uri muri Paruwasi ya Kageyo bitwaje inyemezabwishyu (Bordereau) igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa kuri konti numero 402080000048800 iri mu mazina ya EAR Paruwasi Kageyo ibarizwa mu Amasezerano Community banking Plc.Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu agana ku cyicaro cya EAR Paruwasi Kageyo arinaho umushinga ukorera mu masaha y’akazi kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba.Uwifuza igitabo cy’amabwiriza genga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0823 EAR Kageyo akoresheje Email:earprojetrw823kageyo.com agatanga copy kuri email EKAYITARE@rw.ci.org akohereza ubusabe bwe n’inyemezabwishyu (Bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame kuwa kane 19/02/2026saa munani zuzuye(14h00) ku biro by’umushinga RW0823 EAR Kageyo. Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788529851/0722429904
Bikorewe, I Kageyo kwa 15/02/2026
Pasteur wa EAR Paruwasi Kageyo
Ven NSHIMIYIMANA Thadee