ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU GUPIGANIRWA ISOKO
Ubuyobozi bwa IGICUMBI SACCO NYANZA iherereye mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, burifuza gutanga isoko ryo Kugemura Intebe, Ameza n’utubati (Supply of office furnitures ) ku biro bikuru by’IGICUMBI SACCO NYANZA no mu Mashami yose y’IGICUMBI SACCO NYANZA.
Abifuza gupiganira iryo soko basabwa kugura igitabo cy’amabwiriza y’ipiganwa (DAO) bakishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw) adasubizwa kuri imwe mu makonti y’IGICUMBI SACCO NYANZA akurikira: 4009213182101 iri muri Equity Bank ,4493435453 iri muri BPR, 100239673788 iri muri BK zose ziri mu mazina y’IGICUMBI SACCO NYANZA . Amabahasha afunze neza akubiyemo ibiciro n’ibyangombwa agomba kuba yagejejwe mu IGICUMBI SACCO NYANZA bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2026 saa yine n’iminota mirongo itatu z’amanywa (10h30’) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda. Amabahasha azafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi saa yine n’iminota mirong ine (10h40) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.
Bikorewe i Nyanza, kuwa 30/09/2026.
NIYITEGEKA Eric
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi w’IGICUMBI SACCO NYANZA