ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU GUPIGANIRWA ISOKO
ISONGA SACCO KICUKIRO « Koperative yo kuzigama no kuguriza » ifite ubuzima gatozi N° RGDG012937 bwo ku wa 11/02/2025, ihagarariwe na Bwana MUHIKIRA Benson Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, irifuza gutanga isoko ryo gukora Partitioning ya ISONGA SACCO Ishami rya Niboye rikoreramo.
Abifuza gupiganira iri soko basabwa gusura Inyubako iryo shami rikoreramo riherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali ka Nyakabanda Umudugudu w’Amarembo.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza y’isoko kiboneka mu ISONGA SACCO KICUKIRO kuva tariki ya 21/07/2026 ku cyicaro cyayo gikuru kiri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga, Umudugudu w’ Ubumwe.
Uwifuza gupiganira iri soko akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Rwf) adasubizwa kuri konti nimero 100196471167 ya ISONGA SACCO KICUKIRO ifunguye muri Bank of Kigali (BK).
Amabahasha afunze neza agaragaza ibiciro agomba kuba yagejejwe ku ISONGA SACCO KICUKIRO, bitarenze tariki ya 20/08/2026 saa yine za mugitondo (10h00).
Amabahasha azahita afungurwa muruhame uwo munsi ku wa kane taliki 20/08/2026 saa yine n’igice za mugitondo (10h30).
Kubindi bisobanuro wahamagara kuri nimero ya telefone 0782523280.
Bikorewe Kicukiro, kuwa 20/07/2026
MUHIKIRA Benson
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ISONGA SACCO KICUKIRO