Skip to main content

Isoko Ryo Kugura Ibikoresho By’Abanyeshuli

RW0630 EAR Kigina
Rate this employer
Average: 3.3 (4 votes)

ITANGAZO RY’ISOKO

Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE KIGINA rifite umushinga RW0630 EAR KIGINA, uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba,akarere ka KIREHE,umurenge wa KIGINA, Akagari ka RWANTERU burifuza gutanga Isoko ryo kugura ibikoresho by’abanyeshuli birimo, amakayi, amakaramu, calculator, Set, Periodic table, Pads, Isabune, Amavuta na colgate.

Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa hitabwa ku ngano yibikenewe n’ubwoko bwabyo (Brand type). Ipiganwa rizahera tariki ya 28/07/2025 -11/08/2025 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi nimwe z’umugoroba (9h00-5h00), bamaze kwishyura amafaranga 10,000 frw, adasubizwa kuri konti № 100000643388 iri muri BK ifunguye mu mazina ya E.A.R. RW 630 KIGINA, utazishyura aya mafaranga ibyangombwa bye ntagaciro bizaba bifte mw’ipigana

Uwifuza gupiganira iryo soko yakohereza ibyangombwa kuri email rwkigina630@gmail.com baga copy eniyonzima@rw.ci.org .

buri munsi mu masaha y’akazi guhera saa 9h00-5h00 ku biro by’umushinga. ibyangombwa bisaba isoko ntibizarenza ku itariki 11/08/2025 saa (05h00), gufungura amabaruwa y’ibyangombwa bisaba isoko ni itariki ya 12/08/2025 i saa yine zamugitondo(10h’oo) ku biro by’umushinga RW0630 EAR KIGINAIbyangombwa byoherejwe nyuma yigihe cyavuzwe haruguru ntibishyirwa mu ipiganwa. Kumugereka murahasanga imbonerahamwe igaragaza ubwoko ningano y’ibikoresho bikenewe

Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku biro by’umushinga mu ma saha y’akazi cyangwa akaduhamagara kuri telephone Nomero 0784338928/0788560056.

Bikorewe I Kigina, kuwa 28/07/2025.

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)