Skip to main content

Isoko Ryo Kugenzura Imikorere Ya Prestige Services Company LTD Mu Gihe Cy’imyaka 3

Prestige Services Company LTD

Prestige Services company ltd ni ikigo cy’ubucuruzi kigenga gikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 yanditse kuri No y’usora 102274233. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Prestige Services company ltd yakoze imirimo ijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Rate this employer
Average: 3 (2 votes)

Prestige Services company ltd ni ikigo cy’ubucuruzi kigenga gikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 yanditse kuri No y’usora 102274233. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Prestige Services company ltd yakoze imirimo ijyanye no gutwara abantu n’ibintu. Mu rwego rwo kunoza imikorere,

Prestige Services company ltd irifuza gutanga akazi ko kugenzura imikorere yayo mu gihe cy’imyaka 3. Uwifuza gukora uwo murimo, yaba ikigo cy’ubucuruzi gikora iyo mirimo cyangwa umuntu ku giti cye wujuje ibisabwa, yageza ubusabe bwe ku cyicaro cya Prestige Service Company ltd giherereye ku Muhima, Saite Famille cyangwa akabunyuza kuri prestigecompanyltd6@gmail.com buri muri “PDF format” bitarenze tariki ya 28 ukwakira 2024 saa kumi z’igicamunsi.

IBYO UBUGENZUZI BUZIBANDAHO

  • Kugaragaza ishusho rusange y’umutungo wa company mu myaka 3 (2015/2016, 2018, 2022)
  • Gukora isesengura ku mutungo umwaka ku wundi (financial analysis)
  • Kugaragaza urwunguko cg igihombo buri mwaka (income and loss statement) n’impamvu zabyo;
  • Kugaragza uko amafaranga yinjiye n’uko yakoreshejwe (cash flow and expenses)
  • Gusuzuma uko amategeko n’amabwiriza byashyizwe mu bikorwa
  • Gusuzuma imikorere n’imikoranire y’inzego za company
  • Gutanga inama zatuma company ikora neza kurushaho

IBYO ABAPIGANWA BAGOMBA KUBA BUJUJE (company or individual)

  • Icyangombwa cy’ubucuruzi (RDB CERTIFICATE)
  • Kuba yariyandikishije muri VAT
  • Kuba atanga inyemezabuguzi yemewe na RRA (ebm)
  • Kugaragaza ibigo 3 (companies) yakoreye ubugenzuzi bikaba akarusho abaye yarakoze igenzura mu kigo gikora cg cyakoraga imirimo imwe niya Prestige (3 letters of recommendation)
  • Kugaragaza ingengabihe y’uko akazi kazakorwa.

Bikorewe I Kigali, Kuwa 17 ukwakira 2024

Umukono:

Ubuyobozi bukuru bwa Prestige Service Company ltd

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)