EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA PAROISSE NYAKABUNGO PROJECT RW0162 EMLR NYAKABUNGO Tel:0785133556/0788462742 Email: rw162nyakabungo@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKO Nº03/CI/RW0162/25-26
ISOKO RYO KUGEMURA IBIRYO BY’ABANA
Ubuyobozi bw’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda Paroisse ya Nyakabungo,ikorera mu mu karere ka Kirehe,Umurenge wa Mpanga,Akagari ka Nyakabungo.Ifite umushinga RW0162 EMLR Nyakabungo uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda, burifuza gutanga isoko mu buryo bukurikira:
No |
IBICYENEWE |
UMUBARE |
PT |
PT |
1 |
Umuceli (Tanzania No1) |
1,321 Kg |
||
2 |
Sosoma No1 |
1,536 Kg |
||
3 |
Ibishyimbo binini |
876 Kg |
||
4 |
Isukari (Kabuye) |
580 Kg |
||
5 |
Inyama (Iroti) |
138 Kg |
||
6 |
Amavuta yo guteka(Zahabu) |
108 L |
||
7 |
Injanga zanzibar |
165 Kg |
||
8 |
Imineke minini |
2,426 |
||
9 |
Umunyu |
37 Kg |
||
10 |
Inkwi zo gucana |
37 St |
||
11 |
Amavuta yo kwisiga(Mama Bebe) |
865 |
||
12 |
Isabune zo kumesa ntoya |
865 |
||
13 |
Cotex Supa |
990 |
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
-Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa Paroisse EMLR Nyakabungo
-Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe na mbumbe kuri buri kintu.
-Kuba afite campany abarizwamo ifite TIN Number ya RRA na TVA kandi yanditse muri RDB.
-Kuba afite Attestation de Non creance ya RRA na RSSB itarengeje amezi 3.
-Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
-Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP kandi afite Compte muri Banki ikoresha ikoranabuhanga kandi iri mu mazina ya Company iri mu byangombwa.
-Kuba afite ibyemezo bigaragaza aho yakoze iyo mirimo nibura 3 kandi ko yayikoze neza.
-Fotocopy y’indangamuntu yany’iri company cg ikindi cyemezo kiyisimbura cyemewe n’amategeko.
Abujuje ibisabwa muri iri tangazo babifitiye ubushobozi kandi babishaka, basabwe kohereza ibyangombwa byabo byuzuye neza kuri Email:rw162nyakabungo@gmail.com bagatanga copy kuri Email:Cuwase@rw.ci.org kandi hakoreshejwe Email ya Company cyangwa y’uyihagarariye. N.B:-Ibyangombwa byose bigomba kuba biri muri Document imwe iri PDF kandi yanditseho “GUPIGANIRA ISOKO RY’IBIRYO BY’ABANA“ -Gutanga ibyangombwa bizarangira kuwa gatatu le 06/08/2025 saa kumi n’imwe(17h00) z’umugoroba. -Gufungura amabaruwa ku mugaragaro bizaba kuwa kane le 07/08/2025 Isaa Sita zuzuye(12h00) ku biro bya EMLR Nyakabungo kandi uwatsindiye isoko azabimenyeshwa mu nyandiko.
-Ibyangombwa bitazanyuzwa kuri izo email zombi ntagaciro bizagira kandi Dossier igomba gutangwa hakoreshejwe email ya Company cyangwa y’uyihagarariye kuko nizo zinyuzwaho ibisubizo byose by’uwapiganye.
-Kuzatsindira iri soko,ibi bizajya bitagwa mu byiciro hakurikijwe ibizaba bikubiye mu masezerano y’iri soko kukobizajyabikoreshwa buri wa gatandatu.
-Kubindi bisobanuro mwabariza kurizo Addresse zatanzwe hejuru.
Bikorewe I Nyakabungo, kuwa 24/07/2025
Rev.Felix UFITINKINDI Umuyobozi wa EMLR Paroisse Nyakabungo.