Itangazo ry’Akazi: Finance , Bifuza – TTL Travel Ltd
TTL Travel Ltd, sosiyete ikodesha imodoka ndetse ikora na Taxis ikorera mu karere ka Nyarugenge.
Finance position
- Gucunga umutungo wa kompanyi no gutegura raporo z’imari za buri kwezi.
- Gukora comptabilité y’imikoreshereze y’amafaranga (Journal, Grand Livre, Balance, etc.)
- Gushyikiriza RRA inyemezabuguzi (EBM), gutunganya VAT declarations, PAYE, ndetse n’indi misoro ijyanye na business.
- Gukurikirana ibijyanye n’imishahara y’abakozi n’amasezerano yabo.
- Gutanga inama z’imari ku buyobozi kugira ngo hafatwe ibyemezo bifite ishingiro ry’imibare.
- Gutegura no gukurikirana budget y’ukwezi n’umwaka.
- Kugenzura imikoreshereze y’amafaranga yinjira n’asohoka buri munsi (cash flow).
- Gukorana bya hafi n’abandi bakozi kugira ngo gahunda zose zijyanye n’imari zigende neza.
Ibisabwa ku Mukandida
- Kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza (A0) mu bijyanye na Finance, Accounting, Economics cyangwa Business Administration.
- Kuba afite uburambe (experience) nibura bw’imyaka 2 mu kazi ka Finance cyangwa Accounting.
- Kuba azi gukoresha software z’imari na comptabilité (Urugero: QuickBooks, Sage, Excel, cyangwa izindi).
- Kuba azi amategeko y’imisoro yo mu Rwanda no gukora declarations za RRA.
- Kuba inyangamugayo, inoze kandi wumva inshingano.
- Kuba ashobora gukora neza wenyine no mu itsinda.
- Kuba uri hagati y imyaka 25-45
Ibyiza Byiyongera
- Ubumenyi mu micungire y’imodoka cyangwa business ya transport ni inyongera.
- Kuba afite CPA cyangwa ACCA level ni inyongera.
Uko wasaba:
- Ibaruwa isaba akazi
- CV
- Kopi y’impushya yo gutwara (permit)
- Indangamuntu
- kuba byibuze warize kaminuza
- Icyemezo cyerekana niba ari ingaragu cyangwa yarashatse
- Impamyabumenyi ( Bitewe nicyiciro urimo)
Abujuje ibisabwa basabwe kohereza inyandiko zikurikira kuri email ndetse no kubindi
bisobanuro ttlapplication13or@gmail.com
Itariki ntarengwa Ni 25/09/2025: Dosiye zizagenda zisuzumwa uko zaje, bityo ni byiza ko watanga ubusabe hakiri kare.
Jya muri TTL Travel Ltd wiyongere ku itsinda ry’abakozi b’umwuga batanga serivisi zizewe kandi inoze mu Rwanda.
Murakoze,
JDD