ITANGAZO KU BIFUZA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUBAKA IRERERO
Agahozo Day Care, Ifatanije na KUMWE HUB, iramenyesha ba rwiyemezamirimo bose bujuje ibisabwa ko itangaje ku mugaragaro ipiganwa ryo kubaka irerero ry'abana bato (Day Care Center), mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rwankuba, mu nkambi y’ impunzi ya Kiziba.
IBISABWA IBIGO BYIFUZA GUPIGANWA
- Kuba afite icyemezo cya RDB.
- Kuba afite Nomero y'Umusoro (TIN) na TVA (VAT Registration Certificate).
- Kuba afite Tax Clearance Certificate.
- Kugaragaza uburambe mu bikorwa by'ubwubatsi nibura bugaragaza ahantu hatatu yakoze imirimo nk’ iyi.
- Kuba nyir’ ikigo gipiganwa abarizwa mu rugaga rw'abakora ibikorwa by'ubwubatsi.
- Kuba afite ubushobozi bwa tekiniki n'ibikoresho bikenewe.
UBURYO BWO KOHEREZA IBYANGOMBWA
Abujuje ibisabwa, bifuza gupigana barasabwa kohereza ibyangombwa byose byavuzwe haruguru kuri email: agahozoprocurement@gmail.com ,ya Agahozo Daycare, bitarenze tariki 26/07/2026, saa 23:59 pm.
ICYITONDERWA
- Gutanga dosiye y'ipiganwa ntibisobanura ko isoko ryahawe uyitanze.
- Dosiye zoherejwe nyuma y’ igihe cyagenwe ntizizasuzumwa.
- Agahozo Daycare ifite uburenganzira bwo kwanga dosiye itujuje ibisabwa.
Bikorewe i Kiziba, kuwa 17/07/2026
UWIMANA Agnes
Umuyobozi Mukuru
Agahozo Daycare