ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umukozi ushinzwe isanduku muri SACCO ( Cashier).
Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari :
- Umunyarwanda
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
- Kuba ntamiziro afite
- Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
- Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho
IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA
- Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
- Umwirondoro wuzuye (CV)
- Fotokopi ya Diplôme notifié
- Fotokopi y’irangamuntu
- Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe
- Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma.
- Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza
Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA
MUSHUBATI bitarenze tariki ya 17/09/2025 inyujijwe kuri email : saccodumu88@gmail.com
Ikizamini kizakorwa tariki ya 02/10/2025 saa tatu (09h00) za mu gitondo.
Bikorewe i Mushubati, ku wa 02 Nzeri 2025
BUNANI Godefroid
Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI