Skip to main content

Abashoferi( Drivers)

MGk Transpovision 19 Ltd

MGK transpovision 19 Ltd, sosiyete ikora mu bijyanye no gukodesha imodoka no gutanga serivisi za taxi, ikorera mu Mujyi wa Kigali

Rate this employer
Average: 4.3 (11 votes)

ITANGAZO RY’AKAZI: ABASHOFERI BIFUZA GUPATANA (10)

MGK transpovision 19 Ltd, sosiyete ikora mu bijyanye no gukodesha imodoka no gutanga serivisi za taxi, ikorera mu Mujyi wa Kigali, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka abashoferi icumi (10) bafite uburambe mu gutwara imodoka za taxi kandi bifuza gupatana imodoka hagati y imyaka 3 ni 7 ( versement iri hagati ya 37k na 50k bitewe n icyiciro wahisemo

Ibisabwa ku Mukandida (Drivers Requirements):

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis de conduire) rw’icyiciro B cyangwa C rukiri ku gihe kandi rwemewe gukoreshwa mu Rwanda.
  • Kuba afite uburambe bwo gutwara imodoka nibura imyaka 3, by’umwihariko mu gutwara taxi.
  • Kuba azi neza imihanda ya Kigali.
  • Kuba afite ubuzima bwiza ku mubiri no mu mutwe, kandi ashoboye gukora amasaha atandukanye.
  • Kuba ari hagati y’imyaka 25 na 55.
  • Kuba azi gusoma no kwandika mu Kinyarwanda; ubumenyi bw’Icyongereza ni inyongera.
  • Kuba yarasoje byibuze amashuri yisumbuye (Secondary School).
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, umunyakuri kandi wubahiriza amasaha.
  • Kuba afite isuku ku giti cye no ku modoka atwara.
  • Kuba yiteguye gukora amasaha atandukanye, harimo na weekend cyangwa nijoro bitewe n’ibikenewe.
  • Kugaragaza icyemezo cy’uko ari ingaragu cyangwa yarashatse.

Ibyiza by’Inyongera (Added Advantages):

  • Kuba yarakoreye sosiyete ya transport cyangwa taxi company mbere.
  • Ubumenyi bw’ibanze mu gusuzuma no gukemura ibibazo by’imodoka (mechanical knowledge) ni inyongera.
  • Kuba yarize kaminuza ni inyongera (bitewe n’icyiciro).

Icyitonderwa:

Abakandida bazatoranywa bazasabwa gutanga amafaranga ya deposit Ari hagati ya 1M na 3M mbere yo guhabwa ikinyabiziga. Aya mafaranga azasubizwa nyuma y’igihe runaka cy’akazi Wamaze gusoza gupatana, igihe amasezerano arangiye neza.

Inyandiko Zisabwa mu Gusaba Akazi:

  • Ibaruwa isaba akazi
  • CV ivuguruye
  • Kopi y’impushya zo gutwara (Permit)
  • Kopi y’Indangamuntu
  • Icyemezo cyerekana niba ari ingaragu cyangwa yarashatse
  • Impamyabumenyi (bitewe n’icyiciro urimo)

Uko Wasaba:

Abujuje ibisabwa basabwe 

Kohereza kuri e-mail: mgkltd24@gmail.com

Itariki ntarengwa: 25/01/2026

Dosiye zizajya zisuzumwa uko zije, bityo birasabwa kohereza ubusabe hakiri kare kuko binga amahirwe yo kubona imodoka vuba

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)