ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA BYO KU WA GATANDATU KU MUSHINGA RW0568 EPR MUSENYI
Ubuyobozi bw’Itorero rya EPR Paroisse Musenyi riherereye mu karere ka Ruhango Umurenge wa Mbuye, Akagali ka Kabuga, Umudugudu wa Rwinkuba rikoreramo umushinga RW0568 uterwa inkunga na Compassion International buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Itorero rya EPR Paroisse Musenyi rishaka gutanga isoko ryo kugemurira abana 269 ibiribwa byo ku wa Gatandatu.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBYANGOMBWA BIKURIKIRA:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe Umushumba wa EPR Paroisse Musenyi isaba gupiganira isoko ryo kugemura ibiribwa byo ku wa Gatandatu
- kuba afite icyemezo cy’imirimo akora gitangwa na RDB(registre de commerce)
- Kuba afite Tin Number kandi yariyandikishije muri TVA
- kuzuza urupapuro rugaragaza igiciro azatangiraho ibyo bikoresho (Facture proforma)
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro ya Leta gitangwa na RRA kitarengeje amezi 3.
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’ubwiteganyirize bw’abakozi gitangwa na RSSB kitarengeje amezi atatu.
- Icyemezo cy’uko atanga inyemezabwishyu ya ( EBM)
- Kugira konti muri Banki izwi mu Rwanda , yanditse mu mazina ya Company ipiganira isoko.
- kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kugemura ibiribwa n’inkwi bugaragazwa n’amafaranga afite kuri Konti (Bank Statement)
- Fotokopi y’irangamuntu ya nyiri Company
- Kugaragaza ibyemezo 3 by’aho yakoze imirimo isa n’iyo apiganira
Uwifuza gupiganira iri soko,yaza gufata DAO ikubiyemo amabwiriza agenga iri soko,ku biro by’umushinga RW0568 EPR MUSENYI mu masaha y’akazi guhera tariki ya 22/10/2026,amaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi 10,000 (frws) adasubizwa kuri konti no 100018679099 yitwa RW0568 EPR MUSENYI CDC iri muri Banki ya Kigali(BK). Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku itariki ya 30/10/2026 saa saba z’amanywa (13h00) ku biro by’umushinga nyuma yiyo saha nta yandi mabaruwa azakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara nimero zikurikira: Tel:0788793582:Umuyobozi
w’Umushinga
0782579450: Pasteur
Pastor MUHIRE Joseph
Umushumba wa EPR Paroisse Musenyi