ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’IBYOKURYA BYO KU WA GATANDATU N’IBIKORESHO BY’ISHULI
Ubuyobozi bw’Itorero rya BETHESDA PARUWASE YA MWOGO binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0912 ukorera muri iryo Torero buramenyesha abantu bose bifuza gupiganira amasoko akurikira: Ibyokurya by’abana ku mushinga mugihe cy’amezi 6,ibikoresho by’ishuli by’abana 250 bizatangwa mu kwezi kwa munani Abifuza gupiganira ayo masoko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
-Kwandika ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba w’Itorero rya
BETHESDA Paroisse Mwogo.
-Kuba asanzwe ari rwiyemezamirimo kandi afite ubushobozi bwo gupiganira ayo masoko.
-Kuba afite photocopie ya facture ya E.B.M
-Kuba afite nimero ya compte muri Bank iri formatise(Doccument iyigaragaza)
-Kuba afite icyemezo cya Tin number ya R R A
-Kuzana icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce)
-Kuzana icyemezo kigaragaza ko atarimo umwenda wa RSSB na RRA (Attestation de non créance)
-Kuzana photocopie y’indangamuntu
-Kwandika form igaragaza ibiciro yatanze kuri buri kintu(procuring form) hakubiyemo n’imisoro iteganywa n’amategeko ya leta y’URWANDA.
-Buri wese agomba kwishyura amafaranga adasubizwa 5,000frw kuri buri soko apiganira kuri konti y’Umushinga iri muri BK:.100027020164
-Kuzana ibyemezo byibura byahantu 3 yakoze imirimo nkiyi kandi neza
Icyitonderwa 1:
-Abifuza gupiganira aya masoko, bagomba kwishyura DAO kuri compte yavuzwe haruguru bakohereza borderaux( Receipt) kuri email y’Umushinga mwogorw0912@gmail.com bagacopiya (Copy) gaspardhabimana26@gmail.com na jmukakimenyi@rw.ci.org
-Abifuza ibindi bisobanuro birambuye bahamagara kuri izi nimero:0785041148/0783363062 cyangwa bakaza kucyicaro cy’Umushinga
-Kwishyura DAO bizarangira tariki 12/08/2025
-Gufungura amabahasha bizakorwa tariki:13/08/2025. saa tanu (11:00)Ku biro by’umushinga ba nyiri company bahibereye ntagutuma.
ICYITONDERWA 2:Ibyangombwa byose byipiganwa bizashyirwa kuri email zavuzwe haruguru ku isaha yipiganwa igeze ariko habeho no gutanga hard copy.
Bikorewe Mwogo kuwa :31/07/2025
Umushumba w’Itorero rya BETHESDA paroisse MWOGO
Pasteur HABIMANA Gaspard