ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA AMATUNGO MAGUFI
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya RUNYINYA ifite icyicaro mu murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye ko hari isoko ryo kugemura amatungo magufi, agenewe abagenerwabikorwa bo mu mushinga RW0814 EAR Runyinya.
Uwifuza gupiganira iryo soko, agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa
(DAO) ku Biro bya EAR ParuwaseRunyinya, aho umushinga ukorera, guhera ku itariki
ya 29/4/2026 kugeza ku itariki ya 7/5/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u
Rwanda ibihumbi makumyabiri ku isoko ry’inkoko (20,000 Rwf) adasubizwa ndetse na 20,000rwf ku
ihene adasubizwa, ashyirwa kuri Konti y’Umushinga No: 4013200904935 iri muri EQUITY Banki.
Amabahasha y’ipiganwa azoherezwa kuri email y’umushinga: rw814runyinya@gmail.com kugeza ku wa 11/5/2026 isaa yine z’amanywa (10h00), hanyuma akazafungurwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa tanu z’amanywa zuzuye (11h00Am) ku biro by’Umushinga RW0814 EAR Runyinya.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone: 0788974229.
Bikorewe I Runyinya, kuwa 28/04/2026
Nizeyimana Samuel
Umuyobozi wa EAR Paroisse Runyinya