SORVEPEX LTD
Société Rwandaise de Ventes Publiques et d’Expertises
TIN: 102346626 | B.P: 2770 Kigali-Rwanda📧 Email: sorvexpextld@gmail.com | 📞 Tel: 0788692559
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMODOKA, MOTO N'IBIKORESHO BYA PLAN INTERNATIONAL
SORVEPEX LTD, sosiyete ibafasha kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry'ibiciro "Cyamunara", ibiherewe uburenganzira na PLAN INTERNATIONAL, iramenyesha abantu bose ko kuwa Gatandatu tariki 18/04/2026 Saa tanu z'amanywa (11am), izagurisha mu Cyamunara Imodoka zirindwi (7), Moto(3) n'Ibikoresho bitandukanye bya PLAN INTERNATIONAL.
|
IMODOKA / VEHICLES (7)
|
MOTO / MOTORCYCLES (3)
|
IBIKORESHO / EQUIPMENT
Computer Laptops, Desktops, Printers, Speakers, Office Tables, Office Chairs, Pull-ups, Projectors,Photocopiers,Fridges…
SORVEPEX LTD IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BUKURIKIRA
- Cyamunara izaba mu buryo bwo gupiganwa mu magambo (Oral auction).
- Cyamunara izabera KICUKIRO ku muhanda KK 12 Ave, Kigali, ahakorera SORVEPEX LTD ahohoze hitwa kwa Didi, ari naho gusura izi modoka n’ibikoresho bibera buri munsi mu masaha y'akazi.
- Kugira ngo wemererwe gupiganira imodoka muri cyamunara, ugomba kubanza kwishyura ingwate (caution/deposit) y'amafaranga cyangwa cheque certifie ingana na 5,000,000 Frw.
- Aya mafaranga azaherwaho n'uzatsindira imodoka mu kwishyura igiciro yayitsindiyeho, naho utatsinze azayasubizwa ako kanya nyuma ya cyamunara.
- Iyi ngwate ntisubizwa mu gihe uwatsindiye imodoka atabashije kwishyura amafaranga yose yayitsindiyeho mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho.
Ibindi bisobanuro mwabariza kuri Tel: 0788 626 590 | 0788 692 559 Ubuyobozi bwa SORVEPEX LTD