ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Rwanda Institute of Cooperatives, Entrepreneurship and Microfinance (RICEM) iramenyesha abantu bose n’amasosiyete abyifuza kandi abifitiye ubushobozi ko ibafitiye imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA/HIACE 2010 igurishwa.
Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method): Ipiganwa binyuze mu mabahasha afunze (Bidding through sealed envelopes)
Hateganyijwe kandi igikorwa cyo gusura ku bantu cg amasosiyete bifuza kugura iyo modoka izagurishwa muri iyi cyamunara yavuzwe haruguru.
Uko gusura (visit) guteganyijwe tariki ya 30/07/2025 kugeza tariki ya 05/08/2025 aho iherereye kuri RICEM Kabusunzu (KN 193 St) mu masaha y’akazi guhera saa tatu za mu gitondo (9h) kugeza saa kumi n’imwe (17h).
Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro agomba kugezwa muri RICEM bitarenze tariki ya 06/08/2025 saa yine z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda (10h:00a.m) akaba ari nabwo zizafungurwa mu ruhame.
Amabahasha azaza akererewe ntazakirwa kandi nta gaciro azigera ahabwa. RICEM ifite uburenganzira bwose bwo kwanga inyandiko zose z’ipiganwa igihe zigaragaramo ibiciro biri munsi y’ibiciro fatizo cyangwa mu gihe zitujuje ibisabwa.
Bikorewe i Kigali ku wa 29/07/2025
Ubuyobozi bwa RICEM