Skip to main content

Itangazo Rihamagarira Gupiganira Isoko Ryo Kugura No Kugemura Ibikoresho by’ishuri by’abana Bafashwa N’umushinga

RW0674 ADEPR GATARE
Rate this employer
Average: 3 (2 votes)

URUREMBO RWA GICUMBI

PARUWASI YA GITI

ITORERO RYA GATARE

UMUSHINGA RW0674 ADEPR GATARE

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda-Itorero ADEPR, ribinyujije muri Paruwase yaryo ya Giti yo mu Rurembo rwa Gicumbi, ikoreramo umushinga RW0674 ADEPR GATARE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo :

Kugura no kugemura ibikoresho by’ishuri by’abana bafashwa n’umushinga.

Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’umushinga, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws) adasubizwa, agashyirwa kuri konti N° 100034273183 iri muri Bank ya Kigali yitwa ADEPR Region Gicumbi Development.

Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, agisaba ubuyobozi bw’umushinga RW0674 ADEPR Gatare akoresheje Email : rw0674adeprgatare2@gmail.com , agatanga copy kuri email PMwiseneza@rw.ci.org , akohereza ubusabe bwe n’imyemezabwishyu(Borderaux) yemeza ko yaguze igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa, akabona kohererezwa igitabo.

Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 04 Kanama 2025 saa yine ku biro by’umushinga, nyuma y’iyi saha nta yindi nyandiko izakirwa.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788229696/0783384796/0782149500

Bikorewe i Giti ku wa 25/07/2025

Rév. Callixit Byukusenge

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Giti

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)