ITANGAZO RY’ISOKO YO GUHAHIRA ISHURI RYA KIGALI CHRISTIAN SCHOOL (KCS)
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rubyiruko{Youth For Christ/Rwanda (YFC/Rwanda} burifuza gutanga amasoko akurikira :
Isoko ryo kugemurira abanyeshuri n’abakozi ba YFC/Rwanda no mu bigo by’amashuri ya YFC/Rwanda, aribyo Kigali Christian School (Kigali campus)KCS(Gicumbi Campus) na KCS (Rwamagana Campus), ibiribwa biramba bitandukanye
Itangwa ry’ iri soko rizaca mu ipiganwa hakurikijwe amabwiriza n’amategeko agenga imitangirwe y’amasoko muri Youth for Christ/Rwanda. Abapiganwa bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Photocopie y’icyemezo gitangwa na RDB cyangwa RCA kigaragaza ko uri cooperative,
- Icyemezo kigaragaza ko ntamwenda w’umusoro abereyemo RRA(Tax Clearence Certificate)
- Icyemezo kigaragaza imikorerere myiza ku muntu cyangwa Cooperative baba barakoze ako kazi mu bindi bigo (attestation de bonne fin),
- Kuba ufite icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce) cyangwa Statut kuri – cooperative,
- Photocopy y’irangamuntu mugihe ari umuntu wikorera ku giti cye. kubakora nka Cooperative cyangwa company, kuzana icyangombwa kibaranga.
- Kuba utanga inyemezabwishyu ya EBM,
Amabaruwa agaragaza ibikenewe byose kuri buri soko, murayasanga mu biro bya Kigali Christian School/Kigali Campus rikorera, I Kibagabaga, Kigali Christian School /Rwamagana Campus rikorera mu murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, na Kigali Christian School Gicumbi campus nyuma yo kwishyura amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi (10, 000Frw) kuri konti No 100004149356 ya JPCR / Ecole Chrètienne de Kigali iri muri BK Rwanda na No 100012286559 ya YFC/KCS-Rwamagana iri muri BK.
Kubindi bisobanuro wahamagara kuri Tel:
0737793930(Philbert)
0737793937(Accountant)
Igihe ntarengwa cyo gufata ayo mabaruwa ni tariki ya 12/8/2025
Bikorewe i Kigali kuwa 24/07/2025.
Umuyobozi ishinzwe amashuri muri Youth for Christ /Rwanda
/ Kigali Christian School
MUTABAZI Geoffrey