Skip to main content

Itangazo Ryo Kugemura Ibiribwa Amezi Atandatu

RW0818 EAR GASURA
Rate this employer
Average: 3 (2 votes)

ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA

DIYOSEZE YA GASABO

PARUWASE YA GASURA

RW0818 EAR GASURA

E-MAIL : rw0818eargasura@gmail.com

PHONE NUMBER : 0783795100/0788450039

Gasura, kuwa 17/04/2025

ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIRIBWA AMEZI ATANDATU

Umushinga RW0818 EAR GASURA ukorera mu itorero ANGLICAN RY’URWANDA EAR DIOCESE YA GASABO, PARUWASI GASURA uramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa mu mezi atandatu ( February -July 2025 ). Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  • Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwase ya Gasura
  • Tin Number cyangwa RDB REGISTRATION NUMBER
  • Fotocopy y’indangamuntu cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko kitarengeje amezi 3.
  • Icyemezo cy’umwimerere (original) cy’uko utabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kandi kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
  • Icyemezo cyo kurangiza imirimo neza ahandi ,kandi kitarengeje amezi atatu gitanzwe.
  • Ibiciro cg Facturer Proformat bigaragaza agaciro ka kimwe n’agaciro ka byose byandikishijwe imashini.
  • Kuba afite facture yasohowe na EBM akoresha
  • Kubigeze gutsindira isoko muri iyi paruwase basabwe kuza bitwaje icyangombwa cy’imikoranire myiza gitangwa n’ubuyobozi bwa Paruwase
  • Kugaragaza Attestation de non redevance iri notifiye itangwa na RSSB itarengeje amezi atatu.

Abifuza gupiganwa basabwe kuza ku biro by’umushinga aho ukorera I GASURA mu murenge wa NDUBA gusura iryo soko kugirango bahabwe ibisobanuro bihagije, guhera 18/04/2025 - 30/04/2025 kandi barasabwa kuzana amabahasha yabo afunze neza ku biro by’umushinga bitarenze kuwa 01/05/2025 saa cyenda (15h00) ari nabwo hazafungurwa ayo mabahasha mu ruhame.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza muragisanga ku mushinga guhera taliki ya 17/04/2025 - 30/04/2025 mu masaha y’akazi nyuma yo kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi cumi (10,000 Frw) adasubizwa yishyurwa kuri Compte Numero 100093492573 iri muri Banki ya Kigali (BK) ibaruye kuri RW0818 EAR GASURA.

Icyitonderwa:

Soft copy ntituyitanga

Ku bindi bisobanuro mwahamagara : 0783795100/0788450039

UMUYOBOZI WA EAR PARUWASE YA GASURA

Rev. Past KIMONYO Frederick

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)